ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA GISOZI 1
Akari ku mutima wa bamwe mu babyeyi b’ i Rubavu babuze abana babo bakaboneka barapfuye nyuma y’imyaka itatu
Abana bane babuze icya rimwe tariki 15/09/2018, umubyeyi w’umwe n’abaturage, baremeza ko ari bo babonetse ku wa mbere nijoro mu buvumo buri hafi y’iwabo mu Karere ka Rubavu. Aba bose bavuganye na BBC dukesha aya makuru. Josephine Ntakirutimana, umwe mu baturanyi babo mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, ati: “[Babuze] Bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo. […]
Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byashyiriyeho abivuza bataha uburyo bwo kubavura iminsi yose n’amasaha yose y’icyumweru
Mu gihe mu bitaro byinshi mu gihugu usanga mu mpera z’icyumweru (weekend) cyangwa nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi isanzwe havurwa indembe gusa,abivuza bataha cyangwa bimwe bivugwa ko batarembye cyane bajyayo mu mpera z’icyumweru bakabwirwa ko bazagaruka ku wa mbere, abagiyeyo kwivuza mu minsi isanzwe ugasanga abaganga basiganwa n’amasaha saa kumi n’imwe z’umugoroba […]
Abatuye Addis Ababa basabwe kujya gukumira TPLF itarabageramo
Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, bwahamagariye abawutuye kujya gukumirira ahandi umutwe witwaje intwaro wa TPLF, utarabageramo. Ni nyuma y’aho uyu mutwe uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray utangarije ko wamaze gufata uduce kwa Dessie, Burka na Kombolcha, turi byibuze mu bilometero bigera kuri 380 ugana muri Addis Ababa. Ubuyobozi bw’uyu murwa bwasabye abaturage kumurika […]
Igire nk’aho watakaje akazi urebe uko umugore wawe agufata mu minsi 14 ikurikiyeho-Umujyanama
Umujyanama mu by’imibanire wo muri Kenya, Mumbi Mbui avuga ko kugira ngo umugabo amenye neza uko umugore we yamufata ageze mu makuba, bisaba ko yigira nk’aho yabuze akazi, ubundi agategereza iminsi 14 areba uko aza kumufata. Mumbi Mbui, avuga ko aya ari amayeri yatuma ” Umugabo amenya amabanga ahishwe kuri kamere y’umugore we.” Avuga ko […]
AS Kigali yandagaje Kiyovu Sports, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona
Ikipe ya AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzwi nka derby y’abanyamujyi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iminota 18 y’umukino yari ihagije ngo AS Kigali […]
Centrafrique: Ingabo zirinda Perezida Touadéra zarashe iza Loni
Abapolisi 10 ba Misiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), barashweho n’umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru wa kiriya gihugu babiri barakomereka cyane. Byabereye i Bangui mu murwa mukuru ejo ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo. MINUCA ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko aba bapolisi barashweho n’Ingabo zishinzwe […]
Umuzungukazi yatunguye benshi ajya mu ishyaka EFF rizwiho kwanga abazungu

Umwangavu w’Umuzungukazi witwa Jess Griesel aherutse gutungura abatari bacye agaragara yambaye ingofero itukura y’ishyaka riharanira ubwisanzure mu bukungu muri Afurika y’Epfo (EFF), ishyaka rigamije guhindura imiterere ya politiki y’igihugu. Ni umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 19, umuzungukazi uvuga ururimi rwa afrikaans rukoreshwa n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutorerwa kujya mu nama ihagarariye abanyeshuri (SRC) muri Kaminuza […]
Umugabo wari iwe mu rugo yagwiriwe n’amazirantoki yajugunywe n’indege yuzura ubusitani
Umugabo w’i Berkshire mu burengerazuba bw’Umujyi wa London mu Bongereza, aherutse guhangayikishwa cyane n’umwanda wo mu musarani warekuwe n’indege, ukagwa iwe mu busitani ukahuzura, na we ukamugwaho. Uyu mugabo utavuzw amazina yari arimo kuruhukira mu busitani bw’iwe ubwo “yahuraga n’akaga mu buryo bubabaje” imyanda y’abantu ikamugwaho ivuye mu ndege. Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa […]
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma iri mu buhungiro, yatangiye guhamagarira abantu gufata intwaro bakarwanya Leta y’u Rwanda. Aya magambo yayavugiye mu nama yamuhuje n’abagize iyi guverinoma yatambutse kuri shene ye ya YouTube ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021. Padiri Nahimana yabwiye “Abanyarwanda” ko bakwiye gushira ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu […]