RDC: Abapolisi barashe kuri Minisitiri Gisaro n’abo bari kumwe
Abapolisi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafi bafite intwaro zihagije barashe kuri Minisitiri w’ibikorwaremezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro Muvunyi n’itsinda ry’abo bari kumwe. Aya makuru amaze gutangarizwa kuri Twitter na Minisiteri Gisaro ayoboye. Igize iti: “Ubwo yageraga hasi, abapolisi bari bafite intwaro zihagije barashe kuri Minisitiri ushinzwe ITP, Alexis Gisaro n’itsinda rye. Minisitiri […]
Police FC yakoze mu nkovu Etincelles FC
Police FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, i Kigali kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021. Ni umukino warangiye amakipe yombi ubona ko yakaniranye yose ashaka ibitego aho iminota 40 ya mbere yarangiye ari ubusa […]
Kabale: Baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda
Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Kabale muri Uganda baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda witwa Ndagijimana (Pte) ubwo yari amaze kwinjira mu gihugu cyabo. Daily Monitor yatangaje ko uyu musirikare asanzwe akorera mu birindiro bya Alpha Taskforce bibarizwa muri Batayo ya 17, Batayo ya 501 biri mu gace ka Nyamicucu, i Butaro mu Karere […]
Joseph Kabila yarokotse impanuka ikomeye
Senateri Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugeza mu ntangiriro y’2019, yakoze impanuka ikomeye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, Imana ikinga akaboko. Amakuru aturuka muri RDC avuga ko imodoka (Jeep) ya Kabila wari ugeze ku irembo ry’urugo rwe mu gace ka Kingakati mu murwa mukuru, Kinshasa, yacitse feri, ikomereza […]
USA: Hari abemeza ko hashobora kuba coup d’etat cyangwa intambara y’abenegihugu

Ku wa Gatanu, abajenerali batatu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batanze umuburo ko hashobora kuzaba ikindi kigeragezo cyo guhirika ubutegetsi muri Amerika mu 2024 gishobora gucamo ibice igisirikare kandi kigashora igihugu mu ntambara y’abenegihugu itariteguwe. Uwahoze ari Jenerali Majoro, Paul Eaton, uwahoze ari Burigadiye Jenerali, Steven Anderson, n’uwahoze ari Jenerali Majoro, Antonio Taguba, baranditse bati: “Nk’igihugu […]
U Buhinde: Umugabo yakubiswe kugeza apfuye ashinjwa gukora sakirilego ku rusengero

Polisi yo mu Mujyi wa Amritsar wo mu Buhinde ivuga ko umugabo ukekwaho gushaka gukora igikorwa cya Sakirilego ku rusengero rwera rw’Aba-Sikh yakubiswe kugeza apfuye. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ibi byabaye mu masengesho yaberaga mu rusengero rwa Golden Temple kuri uyu wa Gatandatu. Uyu mugabo ngo yinjiye mu cyumba cyera, ahabikwa igitabo cyera cya […]
Radiyo na televiziyo zirimo kudukama, gucuranga indirimbo zacu si impuhwe_Umuhanzi Kivumbi
Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo n’imivugo, Kivumbi King (Umwami Kivumbi) avuga ko radiyo na televiziyo byo mu Rwanda bibakama, zigacuranga indirimbo zabo zitabishyuye. Ni mu gihe bizwi ko muri iki gihugu, ibinyamakuru bicuranga igihangano cy’umuhanzi mu buryo bwakwitwa kumufasha kukimenyekanisha, ariko we akavuga ko burya zitaba ari impuhwe. Kivumbi yatanze ubu butumwa asubiza ubwa mugenzi we Alyn […]
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba 162 zirimo 77 za CNRD zarambitse intwaro
Abarwanyi 162 b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya Kalehe y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo barimo aba CNRD Nyatura iyobowe n’uwitwa Machano baherutse kurambika intwaro. Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 33, Lt. Col. Jean-Louis Tshimwang yatangarije Actualité dukesha iyi nkuru ko aba barwanyi bishyikirije ingabo za RDC n’iziri mu butumwa […]
Abanyura muri Nyungwe bavugwaho gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima
Abakoresha umuhanda Nyamagabe-Rusizi unyura muri iyi pariki,kwitwararika ku isuku n’umutekano kuko kutabyubahiriza bikomeje gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima birimo. Abari muri iyi modoka barerekeza i Kigali bavuye i Rusizi bavuga ko bazi uko bagomba kwitwararika mu rugendo rwabo mu gihe banyura muri Nyungwe. Ariko, Koperative Nyungwe Cultural Village, isanzwe ifasha ba mukerarugendo mu bukerarugendo bushingiye […]
Covid-19 izakomeza kuzunguza Isi kugeza muri za 2024 – Pfizer
Ku wa Gatanu, Pfizer Inc yahanuye ko icyorezo cya COVID-19 kizakomeza kuzunguza abatuye Isi kugeza mu 2024 ivuga ko doze nto y’urukingo rw’abana bafite hagati y’imyaka ibiri n’ine rwatanze ubudahangarwa bw’umubiri kuruta uko byari byitezwe. Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi muri Pfizer, Mikael Dolsten, mu kiganiro yagejeje ku bashoramari yavuze ko iyi sosiyete iteganya ko uturere […]