Gen. Kayihura yasabye akazi k’ubwavoka

Gen. Kale Kayihura, umusirikare wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda yasabye akanama k’igihugu gashinzwe abanyamategeko kumugira uwunganira abaregwa mu nkiko w’umwuga uzwi nk’Umwavoka. Nk’uko Nile Post yabitangaje, Gen. Kayihura ari ku rutonde rw’abanyamategeko 20 baherutse gusaba aka kanama gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe gukora aka kazi mu buryo bw’umwuga. Iki kinyamakuru kandi kivuga ko aka […]

UPDF na FARDC bafashe mpiri abandi barwanyi 35 ba ADF

Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zafatiye mpiri abandi barwanyi 35 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu bitero bitatu ziherutse kugaba. Itangazo ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 ryashyizweho imikono n’abavugizi b’ingabo z’ibihugu byombi, Brig. Gen. Flavia Byekwaso na Maj. Gen. Kasonga Cibangu Léon-Richard rivuga ko zagabye ibi bitero […]

Nyarugenge: Abagore 4 basinze bateje impagarara, abaturage barahurura

Mu Mudugudu w’Akabugenewe, Akagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, abagore bane barimo batatu bavuga ko bakomoka muri Uganda bose bigaragara ko bari basinze bateje impagarara, abaturage barahurura. Byatangiye abantu bahurura babwirwa ko aba bagore babyaranye n’umugabo utuye muri uyu Mudugudu, bityo rero izi mvururu zatewe n’uko bahahuriye, ariko batohoje neza basanga atari […]

Vatikani: Karidinali Peter Turkson wafatwaga nk’Umunyafurika wa mbere uzaba Papa yeguye

Kuri uyu wa Gatandatu, Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga nk’umukandida wari kuzaba Papa wa mbere w’Umunyafurika mu myaka igera ku 1.500 ishize, mu buryo butunguranye yeguye ku mwanya yari arimo mu ishami ry’ingenzi rya Vatikani. Turkson, ufite imyaka 73, ukomoka muri Ghana, yabaye umujyanama w’ibanze wa Papa Fransisko ku bibazo nk’imihindagurikire y’ikirere n’ubutabera, kandi ni […]

Tchad igiye kohereza muri Mali izindi ngabo mu gihe u Bufaransa burimo gukurayo akarenge

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali yavuze ko Tchad iteganya kohereza abandi basirikare 1.000 muri Mali kugira ngo bongere ingufu ingabo zayo zirwanya intagondwa, nyuma y’aho u Bufaransa bukomeje gukura ingabo zabwo mu karere ka Sahel. Abasirikare ba Tchad bagize hafi 1400 mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zigamije kubungabunga amahoro zigera ku 13.000 mu majyaruguru no hagati […]