Minisitiri Gatabazi yavuze ko nta Munyarwanda ugomba kurenza 2021 atarikingiza Covid-19
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko nta Munyarwanda wemerewe kurenza uyu mwaka w’2021 atarikingiza icyorezo cya Covid-19 kandi ari mu byiciro byateganyirijwe iki gikorwa kuko ngo inkingo zitabuze. Uyu muyobozi yabimenyesheje itangamakuru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021 ubwo yasuraga icyumba ntangamakuru (Command Post) kuri Covid-19 kiri mu karere ka Rubavu, anakurikirana […]
Thierry Hitimana yatandukanye na Simba SC
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umunyarwanda Thierry Hitimana wari umutoza wayo wungirije. Simba mu itangazo yasohoye yavuze ko yatandukanye n’uyu mutoza ku bwumvikane, imushimira akazi yari amaze kuyikorera. Thierry Hitimana yari umutoza wungirije wa Simba Sports Club mu mezi atatu n’iminsi 20 yari ishize. Simba Sports […]
FARDC ivuga ko Colonel wayo yiciwe mu mirwano n’abarwanyi ba Makanika
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko umusirikare wacyo w’ipeti rya Colonel witwa Yaundé Kyembe yiciwe mu mirwano n’abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Gumino na Twirwaneho iyobowe na Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika. Iki gisirikare kivuga ko kandi muri iyi mirwano yabereye mu duce twa Kamombo, Nyamara, Chakira na Mikarati […]
Rayon Sports yahagamwe na Gicumbi FC, inanirwa kwambura APR FC umwanya wa kabiri
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC 0-0, mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade ya Gicumbi FC i Gicumbi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021. Ni umukino amakipe yombi yatangiye yakaniranye bigaragara ko nta nimwe ishaka kujenjeka no gutsindwa. Igice cya mbere amakipe yombi yagiye ahusha ibitego ku buryo […]
Ituri: Ibitero bya kajugujugu za FARDC byiciwemo inyeshyamba 31
Abarwanyi bagera kuri 31 b’umutwe wa CODECO, biciwe mu bitero kajugujugu z’igisirikare cya Congo Kinshasa ziheruka kugaba ku birindiro byazo biri muri Teritwari ya Djugu ho mu ntara ya Ituri. Kuri uyu wa Kabiri igisirikare cya Congo Kinshasa cyavuze ko ibi bitero cyabigabye hagati y’itariki ya 23 n’iya 26 Ukuboza. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, […]
Umupolisi yafashwe ashaka kugurisha imbunda n’amasasu 40
Umupolisi wa Kenya w’ipeti rya Constable ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi i Nairobi yatawe muri yombi akekwaho gushaka kugurisha imbunda irimo amasasu 15. Muri raporo yujurijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Naivasha, OB nimero 3/28/12/2021, umupolisi yari afite umugambi wo guhura n’umukomisiyoneri, bivugwa ko yari kumufasha kugurisha iyo mbunda yo mu bwoko bwa pistolet. […]
Utubabarire, uzagura ibindi- Ibaruwa abajura bandikiye uwo bibye byose
Umugore wo muri Nigeria yandikiwe n’abajura akabaruwa gato bamwihanganisha nyuma yo kumwiba buri kimwe cyari mu nzu ye, bamwifuriza gukomeza gutera imbere, agura ibindi bikoresho. Uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yabyutse agasanga mu rugo rwe ibintu byose byibwe n’abajura, basize bamwandikiye ibaruwa bamusaba imbabazi. Uyu mugore kuri Twitter witwa SISI-ICECREAM, yavuze ko atazi […]
Inzoga z’UMUNEZA na TUZANE zikekwaho kwica abantu muri Gasabo zahagaritswe ku isoko
Inzoga zitwa UMUNEZA na TUZANE zikoze mu bitoki zivugwaho kwica abantu bane zahagaritswe by’agateganyo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) ku isoko ry’u Rwanda. Imwe muri izi nzoga yitwa UMUNEZA iri mu zikekwa kwica abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 27 Ukuboza […]
Muzatware igikombe cya Afurika cyangwa mugarure amafaranga mwatakajweho_Col Doumbouya ku bakinnyi ba Guinée
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye guhesha ishema igihugu bagatwara Igikombe cya Afurika cyangwa bagasubiza amafaranga batakajweho. Col Doumbouya yabibwiye abakinnyi ba Syli Nationale ubwo ejo ku wa Mbere, ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Caméroun kuva mu kwezi gutaha. […]
Burundi: Umunyamakuru Pascal Butoyi wa RTNB aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga
Umunyamakuru Pascal Butoyi wa Radio na televiziyo by’u Burundi, RTNB, yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’aho akomeje guterwa ubwoba abwirwa ko azicwa. Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi mukuru wa RTNB, Pascal Butoyi , wibanda ku nkuru zo kurengera ubidukikije kuri radiyo y’igihugu, yatangaje ko akomeje guterwa ubwoba abwirwa ko azicwa kubera inkuru yagiye […]