Kivu y’Amajyepfo: Umunsi w’Umujyi Upfuye mu kwifatanya n’abaturage ba Goma na Beni
Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa bya Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyepfo byahamagariye umunsi w’umujyi upfuye kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukuboza mu Mujyi wa Bukavu mu rwego rwo kwerekana ko bifatanyije n’abatuye mu Mijyi ya Goma na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru; bamagana iyoherezwa ry’ingabo za Uganda n’abapolisi b’u Rwanda. Sosiyete sivile yemera ko uku guhuriza […]
Nicaragua yafatiriye inyubako ya Ambasade ya Taiwan ivuga ko ari iy’u Bushinwa
Guverinoma y’igihugu cya Nicaragua yafatiriye iyahoze ari ambasade ya Taiwan n’ibindi biro byayo mu gihugu ivuga ko ari iby’u Bushinwa. Guverinoma ya Perezida Daniel Ortega yacanye umubano na Taiwan muri uku kwezi ivuga ko izemera gusa Guverinoma y’u Bushinwa. Mbere yo kuva muri iki gihugu, abadipolomate ba Taiwan bagerageje guha imitungo yabo Archidiocese ya Managua […]
Kanungu: Uwo bivugwa ko ari Umunyarwandakazi yishe umugabo we kuri noheli bapfa Frw 200
Umugore witwa Felicite Rukundo Kimana, bivugwa ko ari Umunyarwanda, kuwa 25 Ukuboza 2021, yishe akubise isuka umugabo we w’Umukongomani, ubwo bapfaga Frw 200 ( 700 UGX). Byaruhanga Jackson w’imyaka 37 yakubiswe isuka mu mutwe ahita apfira aho yari atuye mu cyaro cya Kitoolerero, mu Mujyi muto wa Kimbuga mu Karere ka Kanungu muri Uganda. Aya […]
Abanyarwanda 8 bari boherejwe muri Niger bavuye Arusha bahawe iminsi 7 yo kuhava
Abanyarwanda 8 barangije ibihano bari barahawe kubera uruhare muri jenoside n’abagizwe abere birukanwe mu gihugu cya Niger Loni yari yaboherejemo bavuye I Arusha muri Tanzania. Minisitiri Hamadou Adamou Souley w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, yahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye. Ni […]