Guhagarikwa umwaka wose no gusubizwa mu cyiciro cyo hasi; ibihano ku ikipe izarenga ku mabwiriza ya Covid-19
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ikipe bizagaragara ko yakoze uburiganya bugamije kwica amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, izahanishwa guhagarikwa umwaka wose kandi yagaruka igasubizwa mu cyiciro cyo hasi. Iri shyirahamwe ryabitangaje mu butumwa buhakana amakuru avugwa ko hari amakipe yaba akinisha abakinnyi kandi ibisubizo by’ibipimo bafashwe bigaragaza ko banduye […]
Umugabo uvuga ko yarenganyijwe n’uwabaye Minisitiri w’Ubutabera yaririye imbere ya Perezida Ndayishimiye

Niyoyandemye Moïse uvuga ko ari impunzi yaririye imbere ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yamugezagaho ikibazo cy’akarengane avuga ko yagiriwe n’uwabaye Minisitiri w’Ubutabera, Jeanine Nibizi. Uyu Murundi avuga ko mu gihe yari mu gihugu cye yakuwe mu bye, ati: “Nkurwa mu bana, nsinyishwa amasezerano y’uko ntazasubira ku rugo rwanjye. Nyakubahwa Perezida mwavuze ubutabera, njyewe […]
Sudani: Byibuze abantu 38 bapfiriye mu kirombe cya zahabu
Abayobozi bo muri Sudani kuri uyu wa Kabiri ushize batangaje ko abantu byibuze 38 bapfiriye mu kirombe cya zahabu nyuma y’aho itaka ribiyubitse hejuru mu Ntara ya Kordofan y’Uburengerazuba. Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri iki gihugu mu itangazo yasohoye yatangaje ko inkangu yabaye mu kirombe cyari gifunze mu Mudugudu wa Fuja, mu birometero 700 […]
Kiyovu Sports yahagamwe na Bugesera FC, irindira APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yaguye miswi na Bugesera FC 1-1, bituma ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC gikomeza kugabanyuka. Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera. Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina umupira w’imbaraga, Bugesera FC ari ko inyuzamo igahanahana neza. Abakinnyi […]
Nyamasheke: Abagore n’abakobwa barangije amasomo y’ububaji barasaba kwitabwaho by’umwihariko

Nubwo bitaramenyerwa cyane ko abagore n’abakobwa benshi bitabira imyuga isaba ingufu nyinshi nk’ububaji ,ubwubatsi gusudira n’ibindi, abenshi mu bayobozi babishinzwe bakavuga ko biterwa ahanini n’umuco utarahaga amahirwe abana b’abakobwa gukora imyuga nk’iyo, bamwe bakanabifata nk’ubushegabo cyangwa amahano, bikaba bitangiye guhinduka aho umugore cyangwa umukobwa yagaragara mu masomo nk’ayo no mu mirimo nk’iyo, abagore n’abakobwa 7 […]
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo wafashwe amashusho ahondagura umuturage
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi wayo uheruka kugaragara mu mashusho akubitira umuturage mu mujyi wa Kigali. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Karacyemutse II Jesse ni we washyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter. Muri aya mashusho yamaganwe n’abatari bake umupolisi wambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda agaragara akubitisha indembo umusore […]
Kenya: Imirwano ikaze yadutse mu ngoro y’Inteko, habaho gukomeretsanya

Mu mwanya ushize, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Kenya hadutse imirwano yatewe n’ubwumvikane buke bwa bamwe mu badepite ku mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imitwe ya politiki. Ni bwo umudepite witwa John Mbadi yubiriye mugenzi we, Bernard Kipsengeret, amukomeretsa bikomeye ku ijisho, imvururu mu cyumba barimo ziratangira, abafite abacupa batangira kuyaterana. Kipsengeret yumvikana mu […]
Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya
Mu igaraje riherereye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza habereye inkongi y’umuriro yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye ubwo umushoferi yayatsaga. Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ubwo iyi modoka yagiraga ikibazo bigatuma umushoferi wayo ajya kuyikoresha. Ubwo […]
Umuyobozi wa Palestina yasuye minisitiri w’ingabo wa Israel mu rugo iwe mu ruzinduko rw’amateka
Perezida w’ubutegetsi bwa Palesitine (PA) Mahmoud Abbas yagiranye ibiganiro na minisitiri w’ingabo, Benny Gantz mu ruzinduko rw’amateka muri Israel, aho yamusuye mu rugo iwe. Kuri uyu wa kabiri, minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Israel yatangaje ko “abo bagabo bombi baganiriye ku mutekano n’ibibazo by’abaturage” muri iyo nama. Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ko byabereye mu rugo […]
APR FC yatsinze Espoir FC bigoranye, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona
Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cyo ku munota wa 70 w’umukino cya Ombolenga Fitina ni cyo cyafashije APR FC kwegukana amanota […]