Butembo: Umupadiri wa Paruwasi ya Maria Mater Dei yapfuye urw’amayobera

Umupadiri wa Paruwasi ya Maria Mater Dei ya Njiapanda muri Diyosezi ya Butembo-Beni, muri Teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri yasanzwe yapfuye mu cyumba cye. Amakuru aturuka aho agera kuri ACTU7.CD agaragaza ko uyu mupadiri gatolika nta bubabare yari afite. Ku wa mbere, yagiye mu bikorwa bye bitandukanye nta kibazo. […]

Wari uzi ko kuzungura cyangwa kwanga kuzungura ari uburenganzira bw’umuntu?

Itegeko Nº 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, riteganya uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga kuzungura. Ntawe uhatirwa kwemera kuzungura cyangwa gufata indagano yagenewe. Uzungura wese afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga indagano. Kwemera izungura cyangwa indagano bikorwa ku mugaragaro. Iyo uzungura atagize icyo avuga kandi yaramenyeshejwe ko ari mu bazungura, […]

U Burundi burakize cyane, mbabazwa cyane n’abavuga ko bukennye_Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ababazwa cyane na raporo zivuga ko igihugu cye gikennye cyane kandi we abona gikize cyane kubera ko gifite umutungo mwinshi. Amaze kubitangariza mu ijambo amaze kugeza ku Barundi muri rusange barimo abari muri stade Intwari mu ntara ya Bujumbura kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021. Yagize […]

Uganda: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba umaze kugaba ibitero 3 kuri polisi

Ihuriro UCFC (Uganda Coalition for Change), ryashinzwe n’abanyapolitiki batishimiye ibyavuye mu matora rusange ya 2021, rirahuzwa n’ibikorwa by’inyeshyamba nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Uganda. Ibi byahishuwe kuwa Mbere ubwo hatangazwaga uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu gihugu nyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku gipolisi n’abantu kivuga ko basanzwe babarizwa mu mutwe mushya w’inyeshyamba ubarizwa mu karere ko […]

Ngoma: Abaturage basabwe gufata neza ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu yasabye abaturage bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse n’uwubakiwe inzu na Polisi y’igihugu kubifata neza bikabafasha guhindura imibereho yabo. Mu karere ka Ngoma ku wa 28 Ugushyingo 2021 ni bwo hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi byibanze ku gufasha abatishoboye, […]

Nairobi: Impyisi zivuganye abantu 2 mu masaha atarenze 24

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukuboza, abapolisi bavuze ko ikipe y’impyisi yahitanye abantu babiri mu gihe cy’amasaha 24 mu mudugudu uri ku birometero 31 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Polisi yavuze ko izo mpyisi zigera kuri 20, zishe umugabo ku wa Mbere mu mudugudu wa Kamuthi hafi y’Umujyi w’inganda wa Thika ubwo […]

Abakomando ba FARDC bavuga birukanye abarwanyi ba Col. Makanika mu gace bari bafashe

Umuyobozi wa Batayo 121 y’abakomando mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, Colonel André Ekembe yavuze ko birukanye abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe ya Gumino na Twirwaneho iyobowe na Col. Michel Rukunda (Makanika) mu gace ka Kamombo kari muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yabwiye Actualité ati: “Turi muri Kamombo, umwanzi yahunze. […]

Kiyovu Sports yatandukanye n’umukinnyi yari yaratijwe na APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na rutahizamu Ishimwe Kevin, nyuma y’igihe kigera ku mwaka umwe yaramutijwe na APR FC. Kiyovu Sports yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo. Iyi kipe kuri ubu iyoboye by’agateganyo urutonde rwa shampiyona yavuze ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ku bwumvikane, gusa […]