Tokyo: Yataye umwana anarega uwamuhaye intanga nyuma yo gusanga atari Umuyapani

Umugore wo mu Buyapani yatanze ikirego arega umuterankunga w’intanga wamuteye inda, amushinja kutaba inyangamugayo ku bijyanye n’imibereho ye, amashuri yize ndetse n’inkomoko ye. Uwatanze ikirego utavuzwe amazina, ni umugore w’imyaka 30 ukomoka muri Tokyo, wavuze ko we n’umugabo we bifuzaga kubyara umwana wa kabiri ariko bakagira impungenge nyuma yo kumenya ko umugabo we afite indwara […]

Kigali: Umuturage yafungiye umunyamakuru mu rugo rwe, amukangisha umuhoro

Umuturage wo mu Mudugudu wa Buranga, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uvugwaho guhoza iterabwoba ku baturanyi be witwa Munyambibi Théoneste yafungiranye umunyamakuru wa BTN TV mu rugo iwe, amukangisha kumutema mu gihe yaba avuye aho ngaho. Byabaye ubwo uyu munyamakuru wifashishaga imfatashusho (camera) yakurikiranaga inkuru y’umuturage ushinja Munyambibi kurengera imbibi […]

Gicumbi: Yagiye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yitwaje indangamuntu y’impimbano

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu barimo kujya gukora ibizamini bibahesha impushya zo gutwara ibinyabiziga batwaje ibyangombwa bihimbano bagamije gukorera abandi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama uwitwa Ndatimana Janvier w’imyaka 41 akaba yafatiwe mu Karere ka Gicumbi yagiye gukora ikizamini cyo gutwara moto, Kagetgori A, afite indangamuntu mpimbano. Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi […]

Amafoto: Perezida Ndayishimiye n’umuryango batembereye ikiyaga cya Cyohoha gihuza u Burundi n’u Rwanda

nday1-3.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umuryango we batembereye ikiyaga cya Cyohoha/Cohoha gihuza igihugu cye n’u Rwanda ku Ntara ya Kirundo n’iy’Iburasirazuba. Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa 15 Mutarama 2022 yatangarije kuri Twitter iby’uru rugendo rwari rugamije kwereka umuryango ibyiza by’u Burundi, ashishikariza n’abandi babyeyi gutembereza abana babo iki gihugu. Yagize ati: “Urugendo ndangirije […]

Sadate yasubije Gen. Kainerugaba ko UPDF itatsinda RDF

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yasubije Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ko igisirikare cyabo, UPDF kidashobora gutsinda icy’u Rwanda, RDF. Ni nyuma y’aho Gen. Kaineruga kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 yari amaze gutangariza ko UPDF yatsinda igisirikare icyo ari cyo cyose ku mugabane […]

Umutoza Marcel avuga ko imyitwarire ya Youssef na Ayoub yari irambiranye

Umutoza mukuru w’umusigire wa Rayon Sports, Romami Marcel, yavuze ko imyitwarire y’abakinnyi babiri: Youssef Rharb na Ait Lahssaine Ayoubbari baratijwe na Raja Cassablanca yo muri Maroc yari imaze kurambirana, ikaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kubasezerera. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2022 Rayon imaze kunganyiriza na Musanze […]