Gen Salim Saleh na we yaba ategerejwe i Kigali aho agomba kuganirira na Perezida Kagame
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaba ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba guhurira na Perezida Paul Kagame. Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS yari yatangaje ko afite amakuru y’uko Gen Saleh agomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, aho […]
Musanze FC y’abakinnyi 10 yisasiye APR FC, Kiyovu Sports yihimura kuri AS Kigali
Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu yari yakiriye iy’Ingabo z’Igihugu yaherukaga gutsinda mu myaka irindwi ishize, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane. Igitego cyo mu minota […]
Rubavu: Abashaka kwigarurira umutungo w’uba muri USA wanatabaje Perezida Kagame bari gusubiranamo

Nyuma y’uko Umunyarwandakazi uba hanze y’u Rwanda, Kanyabutembo Virginie akomeje gutabaza izego zinyuranye z’ubuyobozi, iz’ubutabera kugeza n’aho umuryango we n’abaturage bamuzi batabazaga Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, biturutse ku cyo bita kurenganyirizwa mu butabera no gukeka ruswa ku bo baburanaga ngo yamburwe umutungo we utwarwe n’uwitwa Rugamba Xaver, hakomeje kugaragara abantu benshi batanga ubuhamya ndetse no […]
Perezida Ndayishimiye yongeye kwirukana Maniratunga wigeze kumubeshya
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwirukana ku kazi Albert Maniratunga wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, wigeze kumubeshya. Ni nyuma y’aho Maniratunga, Venant Ngendakumana uyoboye ikigo gishinzwe ubucuruzi na Ir Manirakiza Emmanuel uyoboye icy’ibikomoka kuri peteroli batawe muri yombi bazira kuzamura ibiciro by’ingendo ku kigero cya 23%, Minisitiri w’Ubucuruzi n’ubwikorezi, Marie […]
Pasiteri wo muri ADEPR uregwa kunyereza akayabo yahaye urukiko umukoro wo kujya ku Gisozi
Umwe mu bunganira Pasiteri Sindayigaya Theophile ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 32 Frw mu kubaka Piscine ya Hotel y’Itorero rya ADEPR iri ku Gisozi, yasabye Urukiko kuzajya kuri iyi hoteli kureba ko ubwo bwogero budahari ku buryo yaregwa kunyereza amafaranga yagenewe kuyubaka. Uru rubanza rw’Ubujurire ruregwamo bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga […]
Burkina Faso: Lt. Col. Damiba wahiritse ubutegetsi yarahiriye kuyobora igihugu
Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba yarahiriye kuyobora Burkina Faso by’agateganyo, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu ayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ryatesheje agaciro Perezida Roch Marc Christian Kabore watowe binyuze mu nzira ya demokarasi. Kuri uyu wa Gatatu, mu birori byanyuze kuri televiziyo, Damiba yarahiriye imbere y’urwego rukuru rw’igihugu rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga “kubungabunga, kubaha, kubahiriza no kurengera itegeko […]
Perezida Kagame yageze mu Budage

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, ari i Marburg mu Budage aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika. Ni inama yanitabiriwe na Perezida wa Senegal Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech witwa U?ur ?ahin. Mu Kwakira 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije uri kumwe […]
Rusizi: Baratakambira Meya ngo abavugire bongere kwambuka umupaka bakoresheje jeto

Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bari mu bukene bukabije butuma hari aho na mituweli ibona umugabo igasiba undi nyuma y’imyaka hafi 2 batoroherezwa kwambuka imipaka 2 ibahuza na RDC banyuragaho bajya gushakayo amararo n’amaramuko, n’ubu bavuga ko igifunze nubwo hari bake bemererwa kwambuka, gufunga byatewe n’icyorezo cya COVID-19,bakavuga ko ubwo […]
RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yemeje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yahungiye muri Uganda. Dr Murangira yasobanuriye Taarifa ko ubwo yamenyeshwaga ko Bahati yabuze tariki ya 9 Gashyantare 2021, yatangiye gukora iperereza, ishakisha muri kasho zayo zose, iramubura. Ngo yabajije n’abo mu muryango we hamwe n’abo basangiye muri hoteli […]
Ubusitani bugezweho mu Mujyi wa Kigali burimo na Pisine, ahantu wakorera ibirori wisanzuye muri iki gihe- REBA AMAFOTO

Ni ubusitani burimo indabyo zitoshye, buherereye inyuma gato y’agasanteri k’ubucuruzi ka Gasanze, Mu mudugudu w’Agatagara, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Bukorerwamo ubukwe n’ibindi birori bitandukanye. Buragutse kandi buranazitiye, ushyiramo amahema atandukanye yakwakirirwamo abantu basaga 1000, by’umwihariko bukaba bufite n’igice cya pisine abashaka koga no kwifotoza bifashisha, ubu […]