Abanyeshuri hafi 80% b’Abarundi boherejwe kwiga mu Bufaransa mu 2021 batse ubuhungiro

Abanyeshuri b’Abarundi bagera kuri 80% by’Abari boherejwe kwiga mu Bufaransa mu mwaka wa 2021 baravugwaho kuba barahisemo gusaba ubuhungiro ibyo kwiga bakaba babivuyemo none bikaba byaragize ingaruka ku banyeshuri bagombaga kujyayo mu mwaka w’amashuri wa 2022. Amakuru urubuga Ubmnews rukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine avuga, ikigo cyo mu Mujyi wa Toulouse gikurikirana ibijyanye n’urujya n’uruza, OFIII […]

RDC: Muzito wabaye PM ahamya ko RDF itakwinjira iwabo batayihaye uburenganzira

Umunyapolitiki Adolphe Muzito utavuga rumwe n’ubutegetsi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zidashobora kwinjira mu gihugu cyabo batazihaye uburenganzira. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Bruxelles mu Bubiligi, ubwo yatangaga igitekerezo ku ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kuvuga ku mitwe irwanya […]

Perezida Filipe Nyusi yakoze impinduka mu gisirikare na Polisi ya Mozambique

Perezida wa Mozambique akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi bya kiriya gihugu, Filipe Nyusi, yirukanye ku mirimo Timóteo Bernardo wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi. Perezida Nyusi yamusimbuje Fernando Francisco Tsucana wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Polisi ya Mozambique ry’Ubumenyi (ACIPOL), nyuma yo kumuzamura mu ntera akamuha ipeti rya Deputy Commissioner of Police. […]

Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’u Bufaransa kuri Habyarimana

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa cyo gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida warwo, wasabaga ko hakomeza gukorwa iperereza ku basirikare bakuru b’iki gihugu bakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Icyemezo cy’urukiko rusesa imanza cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022, cyahagaritse burundu iperereza ryakorwaga […]

Cristiano Ronaldo yikuyeho agahigo kabi yaherukaga gukora mu myaka 12 ishize

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kureba mu izamu, nyuma y’imikino itandatu yikurikiranya yari amaze adatsinda igitego cyangwa ngo atange umupira uvamo igitego. Cristiano yongeye kunyeganyeza inshundura mu ijoro ryakeye, ubwo Manchester United akinira yatsindaga Brighton & Hove Albion ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Cristiano wari umaze igihe anengwa kubera umusaruro mubi yafunguye amazamu ku […]

Umutoza Rayon Sports iherutse gusinyisha agiye gusubira iwabo

Umutoza wungirije w’umunya-Portugal, Pedro Miguel, Rayon Sports yasinyishije tariki ya 2 Gashyantare 2022, agiye gusubira iwabo kandi bivugwa ko atazagaruka. Nk’uko bivugwa, impamvu ituma Miguel asubira iwabo ni uko nyina arembejwe na kanseri, akaba yabonye agomba kumurwaza. Miguel wasinyishirijwe rimwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão, yari amaze gutoza imikino 3 irimo ibiri ya gicuti. Uyu mutoza […]

Gutera Ukraine biracyashoboka kandi bizagira ingaruka mbi ku bantu cyane-Biden

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine “kiracyashoboka cyane”, kandi ingaruka zacyo ku bantu zaba “mbi cyane”. Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo mu gihugu, yavuze ko Amerika yiteguye gusubiza bya nyabyo ku gikorwa nk’icyo. Biden yavuze ko Uburusiya bwashyize abasirikare 150,000 babwo ku mupaka na Ukraine. Ku byo kuba Uburusiya bwatangiye […]

Gusura imfungwa bigiye gusubukurwa nyuma y’imyaka hafi ibiri bihagaritswe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje isubukurwa ry’isurwa ry’imfungwa, nyuma y’imyaka hafi ibiri bahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19. Aya makuru yatangajwe na RCS kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Gashyantare, nyuma y’ibimaze kugerwaho mu gihugu mu bijyanye no kurwanya Covid-19. Icyemezo cyo guhagarika gusura abari muri gereza cyafashwe muri Werurwe 2020 nyuma y’iminsi […]

Kenya: VP Ruto yemeza ko nta nka n’imwe iba muri RDC

Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto, yemeje ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nta nka n’imwe ibayo ku buryo bakwiye kuhabona isoko ry’amata. VP Ruto yabitangaje ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Nyeri, tariki ya 14 Gashyantare 2022. Yagize ati: “Dufite isoko guhera hano muri DRC. Bafite abaturage miliyoni […]

Abadepite bemeje ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 16.6%

Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ivugurura ry’itegeko rigena imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, bityo yemeza ingengo y’imari ingana na miliyari 4.440.6 yashyikirijwe na guverinoma mu cyumweru gishize. Ingengo y’imari yemejwe ku wa Kabiri, itariki 15 Gashyantare, igaragaza inyongera ya 16,6% (miliyari 633,6) ugereranije na miliyari 3.807 yari ateganyijwe […]