Umuryango wa Rwigara watsinze umujyi wa Kigali mu rukiko rukuru

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryango wa Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye watsinze umujyi wa Kigali, rutegeka ko uyu muryango uhabwa amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 433 n’igihembo cya avoka cya miliyoni imwe. Uyu mwanzuro ni wo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarafashe, ariko umujyi wa Kigali n’umuryango wa Rwigara bikawujuririra mu rukiko Rukuru. Umuryango […]

Umuherwe Elon Musk usanganwe imigabane 9% muri Twitter arashaka kuyigura yose

Umuherwe Elon Musk wa mbere ku Isi kugeza ubu arifuza kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwose uko rwakabaye asanzwe afitemo imigabane 9%. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane bibaye nyuma y’iminsi mike uyu muyobozi mukuru w’uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, avuze ko atazongera kwitabira inama y’ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga. Twitter Inc yavuze mu […]

Igisubizo cya PM Boris ku Bwongereza bugiye kohereza abimukira mu Rwanda kandi burunenga

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasobanuriye itangazamakuru umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ukubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono kuri uyu wa 14 Mata 2022. Aya masezerano mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bwongereza, Priti Patel na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Boris yavuze ko […]

U Burusiya bwateguje Suède na Finland intwaro kirimbuzi zabwo mu gihe byaba byinjiye muri NATO

Igihugu cy’u Burusiya cyaburiye NATO ko ibihugu bya Suède na Finland nibiramuka byinjiye muri uyu muryango kizohereza intwaro zacyo kirimbuzi mu gace ka Baltic biriya bihugu byombi biherereyemo. Ni ibyatangajwe na Dmitry Medvedev usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Inama y’umutekano y’u Burusiya. Medvedev yavuze ko NATO niramuka yemereye biriya bihugu kuyinjiramo hadashobora kongera kubaho ibiganiro byerekeye […]

Kwibuka28: Uko Ntakaveve yiyiciye umugore we utwite amukubise ishoka ndetse akica na nyirabukwe

Bamwe mu bafite ababyeyi bishe abo bashakanye babaziza ko bari Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bafite intimba n’agahinda ko kumva ko umugabo cyangwa umugore yakwica uwo bashakanye cyangwa babyaye amuziza ko ari umututsi. Mu murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, umugabo witwa Ntakaveve Athanase, afungiwe burundu icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe […]

Amafoto: Ibyamamare muri Hollywood byitabiriye ubukangurambaga busaba ifungurwa rya Rusesabagina

b1fbbe08a637fd40faa9f205cf4c8fbd.jpg

Ibyamamare muri Hollywood birimo Don Cheadle (wakinnye ari Rusesabagina muri Hotel Rwanda) byitabiriye ubukangurambaga bwiswe #FreeRusesabagina bugamije gusaba ifungurwa rya Paul Rusesabagina wakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu. Urugaga rw’Abavoka b’Abanyamerika na Clooney Foundation for Justice, Inama mpuzamahanga y’abavoka, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa […]

Boris Johnson yatangaje ko abimukira ibihumbi n’ibihumbi ari bo bazoherezwa mu Rwanda

amaseze.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko abimukira badafite ibyangombwa babarirwa ibihumbi n’ibihumbi ari bo bashobora koherezwa mu Rwanda kugeza mu myaka iri imbere. Ni nyuma y’aho guverinoma y’u Bwongereza n’u Rwanda zemeranyije guhererekanya aba bimukira, mu gihe ubusabe bwabo bwo kwemererwa ubuhunzi bugisuzumwa. Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bwongereza, Priti Patel yamaze kugera mu […]

Mali yanze ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano n’Abarusiya

diop-3.jpg

Leta ya Mali yatangaje ko idashobora gushyira mu bikorwa ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano hagati yayo n’Abarusiya, bwashingiraga ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Kuri uyu wa 13 Mata 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yahuye na Colonel Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho ya Mali n’abandi bayobozi bakuru, baganira […]

M23 yarekuye abasirikare ba FARDC yari yarafashe mpiri

Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze kurekura abasirikare ba Congo Kinshasa waherukaga gufatira mu mirwano yahuje impande zombi mu minsi ishize. M23 yaherukaga gutangaza ko iteganya kurekura aba basirikare ikabashyikiriza Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR). Ni icyemezo uyu mutwe wafashe nyuma yo gutangaza ko unafashe icyemezo cyo kuva mu bice byose wari warigaruriye, mu rwego […]

Amerika: Amashusho agaragaza umupolisi w’umuzungu yica Umunyekongo yateje urunturuntu

2022-04-13t233607z_168249377_rc2jmt9nyirz_rtrmadp_3_usa-race-michigan.jpg

Umuturage w’Umunyekongo w’imyaka 26 aherutse kwicwa na polisi yo muri Amerika ku itariki 04 Mata, ariko video y’ibyabaye yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu ushize yateje urunturuntu. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo France24 avuga ko umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uyu mwirabura w’Umunyekongo ufite abana babiri wishwe na polisi […]