Perezida Kagame yashyize indabo ku mva y’intwari Marcus Garvey (Amafoto)

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kugera muri Jamaica ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 13 Mata, yahise ajya gushyira indabo ku mva ishyinguyemo intwari, Marcus Mosiah Garvey Sr. ONH, waharaniye uburenganzira bw’Abirabura ndetse aranamwunamira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter, byatangaje ko Kagame yashyize indabo ku mva ya Gurvey ” Nyuma gato yo […]
Meteo Rwanda yasubije abavuga ko imvura y’ukwa Kane yabuze
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyongeye guhumuriza abaturage ko imvura izaboneka mu gice cya kabiri cy’uku kwezi bitandukanye n’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata. Bamwe mu bahinzi bari batangiye kugira impungenge z’igabanuka ry’imvura, bari biteze mu mirimo yabo y’ubuhinzi. Ubusanzwe bimenyereye ko mu kwa Kane hagwa imvura nyinshi ariko hirya no hino mu […]
Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame ari we wenyine wabujije Inkotanyi guhorera abishwe muri jenoside
Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko Umukuru w’Igihugu wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wa RPF Inkotanyi (RPA) ari we wenyine wabujije abasirikare bawo kudahorera Abatutsi bishwe muri jenoside. Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abakozi mu rwego rw’imisoro n’amahoro (RRA), […]
Burundi: Umuhinzi wemeye guha imfashanyo impunzi zo muri Ukraine ari mu bwihisho
Umurundi w’umuhinzi witwa Adrien Nimpagaritse uherutse kugaragara mu itangazamakuru ashaka guha imfashanyo abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara, biravugwa ko kuva kuwa Kane w’icyumweru gishize ari mu bwihisho yihisha abantu bakorera urwego rw’iperereza bashatse kumunyereza. Amakuru urubuga UBMNews ruvuga ko rukesha SOS Medias Burundi, avuga ko uyu yahamagawe kuri telephone kuwa Kane ushize n’abantu biyita abanyamakuru ba BBC […]
Gisagara: Abarokotse jenoside bifuza ko ku cyuzi cya Mwakizi hashyirwa urwibutso

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Mwakizi giherereye mu Murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atazasibangana. Babivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 ubwo bibukaga Abatutsi bishwe muri jenoside bakajugunywa mu Cyuzi cya […]
Nyaruguru: Polisi yafashe magendu amabaro 19 y’imyenda ya caguwa
Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, yafashe umugabo witwa Sindayigaya Patrice afite magendu amabaro 7 y’imyenda izwi nka caguwa , yakuraga mu gihugu cy’u Burundi. Yafatiwe mu Murenge wa Ngoma, Akagali ka Mbuye, Umudugudu wa Rurambo. Hanafashwe kandi magendu y’amabaro 12 […]
Abarenga 300 bamaze guhitanwa n’umwuzure wibasiye Afurika y’Epfo
Abantu barenga 300 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa, nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu ziri gusaba ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe, bitewe n’imvura imaze amezi menshi igwa ubutaruhuka mu bice bimwe na bimwe. Abayobozi muri Afurika y’Epfo bavuga ko imvura yibasiye iki […]
Biden agiye guha Ukraine ibikoresho bya gisirikare bya miliyoni 800$ byo guhangana n’u Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ubuyobozi bwe buzatanga miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika y’inyongera ari mu nkunga ya gisirikare yo gufasha Ukraine gukaza ubwirinzi bwayo imbere y’ibitero by’u Burusiya mu burasirazuba bw’igihugu. Inkunga izaba igizwe n’ibikoresho birimo intwaro zirasa kure n’amasasu yazo, imodoka z’imitamenwa zitwara ingabo na za kajugujugu nk’uko […]
Minisitiri Patel w’u Bwongereza ari mu Rwanda muri gahunda yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel guhera kuri uyu wa 13 Mata 2022 ari mu Rwanda, muri gahunda yo gusinya amasezerano yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa binjiye mu gihugu cyabo banyuze mu nyanja. Ubutumwa Patel yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaa sita y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata, bwemeza ko yageze […]
Manchester City yasezereye Atlético Madrid nyuma y’umukino w’amahane menshi (Amafoto)

Ikipe ya Manchester City yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Atlético de Madrid ku giteranyo cy’igitego 1-0. Igitego rukumbi Kevin de Bruyne yatsindiye mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza mu cyumweru ni cyo cyafashije Manchester City gusezerera Atlético. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza […]