APR FC yasubiriye Rayon Sports, isanga AS Kigali ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro. Ni nyuma y’ubanza mu cyumweru gishize amakipe yombi yari yaguyemo miswi 0-0. APR […]

M23 irashinja FARDC kwirengagiza ibyo Perezida Tshisekedi yanze

Umutwe wa M23 washinje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza kugirana imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yamaganiye kure iki gitekerezo. Perezida Tshisekedi ku wa Kane w’icyumweru gishize yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’imikoranire hagati ya ba Ofisiye ba FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku […]

Mukansanga ari mu bazatoranywamo abasifuzi b’igikombe cy’Isi cy’abagabo

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ari mu bazatoranywamo abazafirura irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abagabo, FIFA World Cup, rizabera muri Qatar mu Gushyingo 2022. FIFA World Cup yatangarije ku rubuga rwayo abagore batatu bari ku rutonde rw’abasifuzi bazerekeza muri Qatar, aba bakaba ari: Mukansanga, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi n’Umufaransakazi Stephanie Frappart. Yagize iti: “Dushimiye Yamashita Yoshimi, Stephanie Frappart na Salima […]

Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe

Abana batatu bo mu karere ka Kayonza barimo ufite imyaka 5 y’amavuko, 11 na 13 y’amavuko, birera nyuma y’aho nyina yahukanye na se akaba amaze ibyumweru bitatu afunzwe akurikiranyweho kwiba igitoki, barataka inzara, bagasaba gukemurirwa uruhuri rw’ibibazo bibugarije bafite. Aba bana batuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyamirama bavuga ko baba […]

Finlande ntizemera ko NATO yohereza intwaro za kirimbuzi cyangwa ishyira ibirindiro ku butaka bwayo

Minisitiri w’intebe Sanna Marin wa Finlande yavuze ko igihugu cye kitemera ko NATO yakohereza intwaro za kirimbuzi cyangwa gushinga ibirindiro bya gisirikare ku butaka bwayo kabone n’iyo yakwemererwa kwinjira muri ubwo bufatanye. Marin yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere della Sera mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Kane avuga ko ibikorwa nk’ibi bitari mu mishyikirano […]

Ingabo za Sudani y’Epfo zigiye kwirindira abaturage muri Abyei, ngo iza UN byarazinaniye

Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyiyemeje kohereza abasirikare mu gace ka Abyei kari mu makimbirane yayo na Sudani kugira ngo barinde abaturage, kuko ngo abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwahawe izina rya ‘UNISFA’ bananiwe kubarinda. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho abitwaje intwaro bo mu bwoko bwa Misseriya bwo muri Sudani bagabye igitero ku baturage bao […]

Indwara isa nk’ubushita yari imenyerewe muri Afurika yageze no mu Burayi na Amerika

Ishami rishinzwe ubuzima rusange rya Massachusetts muri Amerika kuri uyu wa Gatatu ryatangaje ko hatahuwe virusi itera indwara imeze nk’ubushita ku mugabo uherutse kujya muri Canada. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ku gicamunsi cyo ku wa gatatu cyatangaje ko laboratoire zayo zemeje ko iyi ndwara ari ‘monkeypox’. Ikigo cya Leta […]

Amateka y’Umunyafurika wibye miliyoni 242 z’amadolari i Dubai, akaziheza

Umunsi umwe muri Kamena 1995, umuturage Foutanga Babani Sissoko ukomoka muri Mali yagiye ku kicaro cya Islamic Bank of Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), asaba umuyobozi wa banki kumusura bagasangira ibya nimugoroba. Kuva umunsi yamusuye, habayeho ubujura budasanzwe kuko ubwo baganiraga bombi bari ku meza, yasobanuriye umuyobozi wa banki, Muhammed Ayoub ko afite […]

RDC: Leta irasanga kuvana ingabo za Uganda ku butaka bwayo byaba byihuse

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasanga kuvana ingabo za Uganda ku butaka bwayo byaba bibaye “imburagihe”. Kuri guverinoma, icyemezo nk’iki kigomba gufatwa hagati y’ibihugu byombi, nyuma y ‘“inama y’abagaba b’ingabo”, kugira ngo “dusuzume urugero rw’ihindagurika ugereranije n’intego za mbere”. “Abasirikare ba Uganda bafatanyije n’aba Congo barwanyije umutwe w’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bw’igihugu kuva mu […]