Amavubi yihagazeho imbere ya Mozambique mbere yo gucakirana na Sénégal

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wa mbere wo mu itsinda mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu. Mozambique yari yakiriye u Rwanda mu mukino wabereye kuri Stade ya FNB i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Wari umukino wa mbere Amavubi y’u Rwanda yakinaga atozwa n’umunya-Espagne Carlos Ferrer, nyuma […]

U Bufaransa bubona ingabo za EAC zikwiye gukorana n’iza MONUSCO mu kurwanya inyeshyamba

Guverinoma y’u Bufaransa ibona ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zishobora kuzoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zikwiye kuzakorana n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Ni igitekerezo cyatanzwe na Nicolas de Rivière uhagarariye guverinoma y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye ku wa 31 Gicurasi 2022 […]

Perezida Kais Saied wa Tunisia yirukanye abacamanza hafi 60

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, wihaye ububasha busesuye kuva muri Nyakanga umwaka ushize, kuri uyu wa kane yahinduye itegeko rigenga imikorere y’ubugenzuzi bw’ubutabera kandi yirukana abacamanza bakabakaba 60. Urutonde rw’abacamanza 57 rwatangajwe mu ijoro ryakeye mu kinyamakuru cyemeza ko birukanwe kubera “guhisha imanza z’iterabwoba”, “ruswa”, “ihohoterwa rishingiye ku gitsina”, “gukorana” n’imitwe ya politiki no “guhungabanya […]

Les investisseurs évaluent les perspectives ferroviaires régionales

Les investisseurs potentiels évaluent les perspectives de revenus dans le financement de la mise en œuvre du projet de chemin de fer à écartement standard (SGR), selon la directrice générale de la Banque africaine de développement (BAD) pour l’Afrique de l’Est, Nnenna Lily Nwabufo. Actuellement, le Rwanda a deux options d’itinéraire sur la table, l’itinéraire […]

Amafoto: Igikomangoma Louis cyakoreye agashya mu birori bya Elizabeth II

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza Louis cy’imyaka 4 y’amavuko cyakoreye agashya mu birori by’Umwamikazi Elizabeth II, ubwo yizihizaga yubile y’imyaka 70 amaze yimitswe. Louis, mwene William, umuhungu wa Elizabeth II, yitabiriye ibi birori n’abandi mu muryango w’ibwami byabereye ku ngoro ya Buckingham kuri uyu wa 2 Kamena 2022. Mu ibaraza ry’ingoro, uyu mwana yari kumwe n’abavandimwe […]

Bamwe mu bimukira bamenyeshejwe ko bazoherezwa mu Rwanda barimo kwiyicisha inzara

Abanyasiriya 15 bashyikirijwe integuza ibamenyesha ko bazoherezwa mu Rwanda muri gahunda ya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, batangiye kwiyicisha inzara. Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa Instagram bwanditswe n’impunzi y’Umunyasiriya n’umwanditsi, Hassan Akkad, ngo Abanyasiriya bose uko ari 15 bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Patel yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru ko […]

Ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke mu byo Perezida Macky Sall ateganya kuganiraho na Putin

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Kamena, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Senegal, Macky Sall, azahura n’umuyobozi w’u Burusiya, Vladimir Putin mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika, nk’uko umuvugizi wa AU yabitangarije POLITICO. Perezida Sall na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa […]

Uganda: Ingabo z’u Rwanda n’izindi zo muri EAC ziracyitegura imyitozo

Ingabo z’u Rwanda n’izindi z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziracyitegura imyitozo yahawe izina rya Ushirikiano Imara iteganyijwe kubera mu duce twa Jinja, Buikwe na Mayuge muri Uganda. Ibihugu byohereje izi ngabo ni: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye muri uyu muryango vuba yohereje […]

Nyaruguru: Umwarimukazi w’imyaka 22 yagerageje kwiyahuza umuti w’imbeba

Umwarimukazi w’imyaka 22 witwa Uwamahoro Joselyne, wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Rasaniro mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, tariki ya 24 Gicurasi 2022 yiyahuye anyoye umuti wica imbeba, atabarwa atarashiramo umwuka. Amakuru aturuka mu baturanyi aho acumbitse mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, avuga ko uyu mwarimukazi wonsa umwana utarageza ku mwaka umwe […]