Rusizi: Umubitsi wa SACCO arakekwaho gucikana amafaranga arenga miliyoni 11
Uwamahoro Théodosie wari umubitsi wa Imbaturabukungu SACCO Butareyo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba amafaranga arenga 11.000.000 y’iki kigo cy’imari agacika. Amakuru BWIZA yahawe n’umucungamutungo w’iyi SACCO Uwimana Daniel, uvuga ko ubu bujura bwabaye ari muri konji akagaruka igitaraganya atabajwe, avuga ko ku wa 28 Nzeri […]
Nkombo: Abagore bavuga ko batagana ibigo by’imari kuko ntacyo bagira bajyanayo

Bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubukene bukabije buwurimo buterwa n’uko nta na kimwe cyakurwaho ifaranga rigaragara kihaba, n’uburobyi bwacungirwagaho butagitanga umusaruro uhagije nka kera, bubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kutabasha kugana ibigo by’imari kubera kutagira icyo bajyanayo. Abagore benshi bo muri uyu murenge baganiriye na BWIZA bavuze […]
Uganda: Hari ahantu abagore batemerewe kugendera imbere mu makamyo
Ihuriro ry’abatwara amakamyo mu karere ka Lira muri Uganda ryashyizweho itegeko ry’uko nta mugore wemerewe kugendera mu mwanya w’imbere (cabin) mu rwego rwo gukumira impanuka. Abarebwa n’iki kibazo batangarije BBC yo iri tegeko ryashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’impanuka 9 zari zimaze kubera muri aka karere, abagore bagashinjwa kuba intandaro yazo. Bernard Anyieko uri […]
Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika

Afurika hafi ya yose yagiye igira uburyo bwo gufatanya n’ingabo z’ibihugu by’amahanga nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Portugal, Espagne, n’u Butaliyani. Ariko ikirenze ibyo ni uko Ingabo zivuye mu bisirikare bikomeye ku Isi zanashinze ibirindiro byazo ku mugabane . Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ingabo ziteye imbere ku Isi kandi zifite ibikoresho bihambaye, […]
Rubavu: Abaturage barashinja akarere kugira uruhare mu iyangizwa ry’imitungo yabo ahari kubakwa kaburimbo
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari, mu Mudugudu wa Gasutamo, barashinja ubuyobozi bw’akarere kuba inyuma y’ibibazo barimo guhura nabyo, aho bavuga ko imirimo yo kubaka kaburimbo muri ako gace iri kwangiza imitungo yabo igizwe n’amazu amaze kwika kugera kuri santimetero zirenga 50 “Sosiyete ya NPD ishinzwe kubaka imihanda, iwacu […]
Perezida Ruto abona imipaka y’ibihugu bya EAC ikwiye kubihuza aho kubitandukanya

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko imipaka y’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ikwiye kubihuza nk’ikiraro, aho kubitandukanya. Ni ijambo uyu Mukuru w’Igihugu yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge byabereye ku kibuga cya Kololo, i Kampala kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022. Perezida Ruto yasabye […]
NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Oleksiy Reznikov, yasabye abasirikare b’u Burusiya bari ku rugamba kumanika amaboko mu rwego yise urwo kurinda igisebo ingabo zabo n’igihugu cyabo. Uyu muyobozi mu ijambo yatangaje tariki ya 7 Ukwakira 2022, yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukubita incuro iz’u Burusiya kuri uru rugamba, asobanura ko zibikesha ibikoresho ziri guhabwa n’ibihugu […]
Ku myaka 13 umukobwa uherutse mu Rwanda niwe mwiraburakazi ukiri muto winjiye muri kaminuza y’ubuvuzi

Umukobwa ukiri muto ukomoka muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni gihamya nzima ko ushobora gukora ikintu cyose wiyemeje . Alena Analeigh Wicker yakoze amateka kuko yabaye mukobwa w’Umwirabura w’Umunyamerika wa mbere ukiri muto wemerewe kwiga muri kaminuza. Ndetse akaba aherutse mu Rwanda aho yaherewe igihembo cya GUBA cya Young Achiever Award. Ku […]
Rusizi: Umugabo w’imyaka 41 arakekwaho gusambanya no gutera inda umukobwa we
Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi muri iki cyumweru rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 41 icyaha cyo gusambanya umwana we w’imya ka 17 . Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe. Yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019 amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango […]
Nyuma ya Uganda, Perezida William Ruto ategerejwe muri Tanzania

Nyuma yo kuva muri Uganda, Perezida mushya wa Kenya, William Ruto, ategerejwe muri Tanzania kuri iki Cyumweru, itriki 9 Ukwakira, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu, azasoza kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukwakira 2022 . Nyuma yo gusura Ethiopia, aho yatangije Safaricom Ethiopia, ibinyamakuru byo muri Kenya byari byatangaje ko […]