Ebola yageze mu Mujyi wa Kampala

Icyorezo cya Ebola cyishe umuntu wa mbere mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Iki cyorezo kimaze ukwezi giteye kimaze kwica abantu 19 muri 54 byamenyekanye ko bacyanduye. Amakuru avuga ko uwapfuye ari umugabo ushobora kuba yaranduye, agahunga akato akigira Kampala nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ruth Aceng yabitangaje. Ntibyavugwaga ko muri Kampala haba hari Ebola gusa […]

U Rwanda ruri kwereka inteko zishinga amategeko zo ku Isi uruhare rw’umugore mu iterambere ryarwo

Umunyamabanga Mukuru wa IPU yavuze ko babonye umwanya wo kwigira ku Rwanda

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 i Kigali hateraniye inama y’145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare ry’Inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire nk’uburyo bufasha Isi kwishakamo ibisubizo ndetse no kugera ku mahoro arambye”. Mukabarisa Donatille ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda asanga hari byinshi […]

Mukuralinda abona amagambo y’Abanyekongo asa n’agamije kubangamira ibyemezo bya EAC

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda abona amagambo abategetsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) asa n’agamije kubangamira ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasabwe kuvuga ku makuru yavuzwe ko abakomando 150 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri […]

RURA yabonye Umuyobozi Mukuru w’agateganyo

Eng. Emile Patrick BAGANIZI, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 11 Ukwakira yagizwe by’agateganyo Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje aya makuru mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwabyo rwa Twitter. Eng. Baganizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA). Wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA […]

Kylian Mbappé yasabye PSG ko batandukana

Rutahizamu Kylian Mbappé w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, biravugwa ko yaba yasabye iyi kipe ko batandukana muri Mutarama 2023 akajya gushakira ahandi. Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko muri Nyakanga uyu mwaka Mbappé yari yabwiye PSG ko ashaka ko batandukana bijyanye n’uko hari amakuru y’uko yifuzwa na Real Madrid yifuzaga kumutangaho miliyoni 160 […]

Rubavu: Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo babiri batatu barakomereka

vlcsnap-2022-10-11-16h49m29s978.png

Mu Mudugudu wa Kabindi, mu Kagari ka Mahoko, ho mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu babiri abandi batatu barakomereka ndetse yangiza ibintu byinshi. Umuturage wabonye iyi mpanuka wavuganye na Bwiza yagize ati “ Iyi mpanuka yabaye yabaye ahagasana saa kumi n’ebyiri n’iminota […]

Rubavu: Umuryango wigeze kwandikira Perezida Kagame umutakira ngo awurenganure uri mu marira

signeeeee_peres.jpg

Umuryango wa Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uravuga ko nyuma y’uko ukomeje kurenganira mu nkiko mu buryo bugaragara, wandikiye Perezida Kagame umusaba kuba yabarenganura kuko ahandi baburaniwe , aho kuri ubu inzu yawo igiye kongera kugurishwa bwa kabiri mu buryo uvuga ko ari ubw’amaherere. Kanyabutembo wigeze nubundi gushimira umukuru w’igihugu ku […]

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu kubohora igihugu no kongera kwiyubaka

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 145 ihuza inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye iteraniye I Kigali, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira uruhare rw’umugore mu kubohoza igihugu no muri sosiyete mu rwego rwo kubaka amahoro arambye ndetse yongera gushimangira ko nta gihugu gikwiye kuba nyamwigendaho hakwiye gukorana n’ibindi . “Ku Isi yose inteko ibereyeho […]

Iyo turi imuhira ahinduka Jenerali w’inyenyeri eshanu_Gen Muhoozi ku mugore we

Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umugore we Charlotte Nankunda Kutesa agira igitsure cyinshi ku buryo iyo bari kumwe aba ameze nka Jenerali w’inyenyeri eshanu. Gen Muhoozi yabigarutseho yabikomojeho ku wa Mbere ubwo yari kuri Sky Hotel i Kampala, mu musangiro wamuhuje n’abamushyigikiye mu rwego rwo kwishimira […]

Umudepite wo muri Uganda yaburiwe irengero nyuma yo gutega imodoka i Nairobi

Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, David Wandendeya Wakikona yaburiwe irengero nyuma yo gutega imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Nairobi ku Cyumweru mu gitondo. The East African itangaza ko Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko iri gukora iperereza ku ibura rya David Wakikona wabuze nyuma yo gutega itagisi (Uber tax) […]