Ishyamba si ryeru hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin uyishinja kumwigirizaho nkana

Ibintu ntabwo biratungana hagati ya Kaminuza ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin, uvuga ko ubuyobozi bwayo bukomeje kumwigirizaho nkana, bumwima inyandiko yasabye kugira ngo zimufashe kumenya uko iki kigo gihagaze, nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 10 adahari. Musanganya Faustin ni umwe mu banyamuryango shingiro (Membre Fondateur) ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI. Yigeze kwirukanwa binyuranyije […]

AS Kigali yaturutse inyuma inyagira Kiyovu Sports, yambura Rayon Sports umwanya wa mbere

Ikipe ya AS Kigali yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego 4-2. Aya makipe yombi y’abanya-Kigali yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino AS Kigali yatsinze iturutse inyuma, dore ko Kiyovu Sports yari […]

U Bufaransa bwitiriye M23 ubwicanyi bukomeye bw’i Kishishe

Leta y’u Bufaransa yitiriye inyeshyamba z’umutwe wa M23 ubwicanyi bw’i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru buheruka kugwamo abaturage batari bake ba Congo Kinshasa. Igisirikare cya Congo Kinshasa giheruka gusohora itangazo rivuga ko ubu bwicanyi bwo ku wa 29 Ugushyingo bwaguyemo abantu babarirwa muri 50, kibwegeka ku barimo Ingabo z’u Rwanda na M23. Iby’iyi mibare […]

Perezida Ruto yirukanye abakomiseri ba IEBC bamaganye intsinzi ye

Perezida wa Kenya William Ruto yahagaritse ku mirimo abakomiseri bane b’amatora bitandukanyije n’intsinzi ye mw’itora ryo mu kwezi kwa 8, ashyiraho itsinda ryo gukora iperereza ryo kureba niba bakurwaho. Perezidansi ni yo yatangaje ihagarikwa ry’abo bakomiseri uyu munsi kuwa gatanu. Ibyo byatangije urundi rugamba hagati ya guverinema n’abatavuga rumwe na yo. Bibaye nyuma y’uko inama […]

Ibyago bikomeye ku bakunda kumara igihe kirekire mu buriri

Abahanga bavuga ko kuryama ugasinzira uko bikwiye bifasha ubwonko gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ushaka gukora; ikindi bigafasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima n’imfu zitunguranye. Kuryama neza cyakora cyo ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa ay’umurengera, bijyanye n’uko na byo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri. Ikigo […]

Musanze: Imiryango 52 imaze imyaka umunani itegereje kwimurwa amaso yaheze mu kirere

Imiryango 52 igituye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Musanze, iravuga ko imaze imyaka irenga 8 yizezwa kwimurwa ariko amaso yaheze mu kirere. Bavuga ko inzu batuyemo zishaje zimwe zenda kubagwira uko bangiwe no kuvugurura. Ibirwa 3 aribyo Cyamukira, Mwegerera na Kapyisi nibyo bigituwe. Abahatuye bagaragaza ko inzu zabo zishaje cyane, […]

Perezida Tshisekedi yategetse ko RDC ishyirwa mu cyunamo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize iki gihugu mu cyunamo nyuma y’ubwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo abatari bake. Iki cyunamo cyaraye cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri Congo Kinshasa igomba kukimaramo iminsi itatu. Ku wa 29 Ugushyingo 2022 ni bwo mu gace ka Kishishe ko muri Teritwari ya Rutshuru habereye ubwicanyi bivugwa ko […]

Nigeria: Umukobwa ushinjwa ‘gutuka’ umugore wa perezida yafatiwe imyanzuro

I?birego byakuweho ku munyeshuri wo muri Nigeria watawe muri yombi kubera ubutumwa bwo kuri Twitter bivugwa ko yashinjemo umugore wa Perezida gukoresha nabi amafaranga ya leta. A?bategetsi bashinje Aminu Adamu gusebya Aisha Buhari no gukwiza amakuru “atari ukuri”, ibyo we yahakanye. U?mwunganizi we mu mategeko Chijioke Kingsley Agu yabwiye BBC ko ikirego cyo mu rukiko […]

Kurwanya u Rwanda bisobanuye kurwanya Uganda_Gen. Muhoozi

screenshot_20221203-051347_1.jpg

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko afitiye impuhwe abafitiye urwango Perezida Paul Kagame; ashimangira ko kurwanya u Rwanda ayoboye binasobanuye kurwanya Uganda. Ni mu butumwa uyu mujenerali w’inyenyeri enye yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ndi Jenerali w’inyenyeri enye. Ibintu bike ku Isi ni byo ntigeze […]