Nyuma yo kuvugana na Perezida Kagame, Blinken yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha’ M23
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko yavuganiye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku murongo wa telefone, asaba ko iki gihugu ‘cyahagarika ubufasha gihe’ umutwe witwaje intwaro wa M23. Blinken mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022, yagize ati: “Nagiranye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame […]
Guverinoma ya RDC iratakambira abagiraneza ngo bafashe abimuwe n’imirwano ya M23 na FARDC
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iratakambira abagiraneza ngo bafashe abimuwe n’imirwano y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Leta. Iyi guverinoma ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022 yashyize hanze konti zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money, isobanura ko aba bantu 630 bakeneye ubufasha bwihutirwa. Yagize […]
Abanyarwanda bane bo mu muryango umwe beterewe ibyuma muri RDC hafi y’umupaka
Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baravugwaho gutera ibyuma Abanyarwanda bane bo mu muryango umwe ha y’urubibi rutandukanya iki gihugu n’u Rwanda, ahaherera mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu. Muri aba bane hapfuyemo batatu barimo uwitwa Ntagisanimana Diane w’imyaka 25 n’abana be babiri barimo uwari […]
Gasabo: Muhizi Emmanuel wagaragaye ahondagurwa anakururwa mu muhanda yapfuye
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ni nyuma y’amashusho agaragaza Muhizi ari gukubitwa ndetse anakururwa mu muhanda hagati nk’uko byatangajwe na Dr. Thierry B. Murangira, umuvugizi wa RIB. Iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari gaherereye mu Kagari […]
Sudani: Abasirikare n’abasivili bashyize umukono ku masezerano yo kurangiza ibibazo bya politiki
Kuri uyu wa Mbere, abayobozi b’ingabo n’abasivili muri Sudani bashyize umukono ku masezerano ya mbere agamije kurangiza ikibazo gikomeye cya politiki cyahungabanyije iki gihugu kuva ubutegetsi buhiritswe, ubu hashizeumwaka urenga . Aya masezerano abaye nyuma yo kugerageza kenshi kuva mu bibazo kuva umuyobozi mukuru w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhane, yafata ubutegetsi akirukana abayobozi b’abasivili. Ihirika ry’ubutegetsi […]
Nyamasheke: Urujijo ku wo bivugwa ko yafatiwe kwa murumuna we amusambanyiriza umugore
Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo Ndayisenga Jean Paul w’imyaka 34, umugore we Niyonsaba Valérie w’imyaka 27 na mukuru wa Ndayisenga witwa Uwiremye Thomas w’imyaka 40 bivugwa ko yafatiwe mu rugo rw’uyu murumuna we amusambanyiriza umugore bamaze amezi 2 gusa bashyingiwe. Amakuru umwe mu baturanyi b’uru rugo yahaye Bwiza.com, […]
Paris: Nicolas Sarkozy yatangiye kuburana mu bujurire ku cyaha ruswa
Kuri uyu wa Mbere, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yatangiye ubujurire bwe ku cyaha cya ruswa yahamijwe . Umwaka ushize, urukiko rwasanze Sarkozy, wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ahamwa n’icyaha cyo gushaka guha ruswa umucamanza no gukoresha umwanya we binyuranyije n’amategeko igihe yari ku butegetsi. “Gukoresha umwanya we […]
U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
Umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo international crisis group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko Congo n’u Rwanda bishoboka ko byarwana intambara y’amasasu nyuma y’icyo yise amagambo atwika” buri gihe byagaragaye ko ariyo abanziriza imirwano. Perezida Paul Kagame tariki 30 Ugushyingo, ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yashinje mugenzi we wa DR Congo […]
Gen. Muhoozi na Col. Besigye bifatanyije, bibasira NRM ya Museveni
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije n’umunyapolitiki Col. Dr. Kiiza Besigye mu kunenga imikorere y’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda. Ni nyuma y’igihe aba bombi batajya imbizi, bijyanye no kuba Col. Besigye amaze igihe kirekire yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Gen. Muhoozi usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida […]
Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bisaga 100 mu rwego rwo gutanga gasopo
Kuri uyu wa Mbere, Koreya ya Ruguru yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura birenga 130 mu nyanja ku nkombe z’iburasirazuba n’iburengerazuba nyuma yo kubona imyitozo ya gisirikare hakurya y’umupaka mu majyepfo . Bimwe mu bisasu byaguye hafi y’umupaka w’inyanja mu byo Seoul yavuze ko ari ukurenga ku masezerano hagati ya Koreya zombi yo mu 2018 […]