Musanze: Abasekirite ba kompanyi ya RGL bakora kuri INES-RUHENGERI bituniye ku munyamakuru
Abasekirite babiri bo muri Kompanyi ya RGL Security bigirije nkana ku munyamakuru wa BWIZA wari uri mu kazi ke, bamubuza kwinjira muri INES -RUHENGERI, aho yari agiye gutara amakuru ku nama y’inteko rusange idasanzwe yari ihateraniye ku wa 7 Ukuboza 2022, ku murongo w’ibyigwa hari ugusubiza umunyamuryango shingiro w’iyi kaminuza ku nyandiko yasabye ngo zimufashe […]
Maj. Willy Ngoma yakuriye inzira ku murima abibwira ko M23 ifite gahunda ya vuba yo kuva mu bice yafashe
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma; yakuyeho urujijo agaragaza ko ibyo kuba uriya mutwe waba uteganya kuva mu bice yafashe ari nk’inzozi. Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye guhagarika no kurekura ibice uherutse gufata mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ku wa Kabiri tariki ya 06 Ukuboza M23 […]
Nyaruguru: Umugabo yiciwe mu murima we w’ibirayi
Umugabo witwa Bikorimana Charles, w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Raranzige, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yiciwe mu murima we w’ibirayi ubwo yari yagiye kubirarira ngo batabyiba. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Ukuboza 2022. Nzabonimana Vianney, umuvandimwe w’uwishwe […]
Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
Mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi riherereye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu havumbuwe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 izwi nka Kalashnikov. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko iyi mbunda yabonetse mu gisenge (plafond) cy’icumbi ry’abarimu muri iri shuri, ibonwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Uwimana […]
Eden Hazard yasezeye mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi
Rutahizamu Eden Hazard, yamaze gusezera mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi ‘Les Diables Rouges’ yari asanzwe abereye Kapiteni. Hazard w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuva 2008, ubwo yayigeragamo afite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mugabo ukinira Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yari amaze gukinira u Bubiligi imikino 126; akaba yari amaze […]
Hatangajwe inzego mu Rwanda ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa
Ishami rya Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ni zo nzego za Leta y’u Rwanda ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza. Ni ibyagaragajwe na raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe n’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]
Mu Budage: Abantu 25 batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi
Polisi yo mu Budage yataye muri yombi abantu 25 ibakekaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Frank-Walter Steinmeier. Nk’uko BBC News ibivuga, aba bantu barimo abarwanya ubu butegetsi n’abahoze ari abasirikare bafatiwe mu mukwabu wakorewe muri Leta 11 muri 16 zigize iki gihugu, bategura uyu mugambi. Mu hantu hakorewe umukwabu nk’uko ikinyamakuru Der Spiegel cyo […]
Ibihumbi by’abanye-Congo bari guhungira ubwicanyi bw’abarimo FDLR kuri M23
Ibihumbi by’abanye-Congo basumbirijwe n’ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za kiriya gihugu, bari guhungira ku mutwe wa M23. Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yavuze ko “ibihumbi by’abanye-Congo kuri ubu bari guhunga Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23, nyuma y’ubwicanyi bw’ironda buri kuhakorerwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.” Bisimwa yunzemo ko ari […]
Uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye, azabivugira mu mwobo: Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Umurundi uzongera kuvuga ko igihugu cye gikennye, azabivugira mu mwobo. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe abasora, wabereye mu mujyi wa Bujumbura. Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko u Burundi budakennye nk’uko bamwe babivuga, ngo ahubwo ubukungu […]
CP Kabera yibiye ibanga abashaka gukorera perimi za burundu
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco avuga ko abakeneye gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura atari ukuza kugerageza amahirwe. Hashize iminsi itatu ibibazo byo kwiyandikisha gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga inzego zibishinzwe zibikemuye, ni ibintu byashimishije abashaka gukorera izi mpushya ariko bagifiteho impungenge. Twagirumukiza Vincent wiga […]