Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye

Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi mirimo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022. Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri Visi Perezida wa sena no ku basenateri bose uyu munsi, asobanura ko yeguye bitewe n’uburwayi ari kwivuza. Yagize ati: “Mbandikiye mbamenyesha iyegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena […]
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe
Mu gihe hari hashize iminsi abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo binubira gutegerwa mu mayira bagashikuzwa ibyo bafite birimo udukapu turimo amafaranga, telefoni n’ibindi, hakaba n’ababyuka bagasanga inzu bararamo, ibikoni, ibiraro cyangwa izindi zatobowe ibirimo byose byibwe, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko hari benshi mu bakekwaho ubwo bujura bamaze gufatwa, barimo n’abafatanwa ibyo bibye, mu […]
Imikino 4 yikurikiiranya yihiritse APR FC itazi uko gutsinda bisa, nyuma yo guhagamwa na AS Kigali
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na AS Kigali 0-0, yuzuza imikino ine ya shampiyona yikurikiiranya itazi uko gutsinda bisa. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino APR yasabwaga gutsinda kugira ngo yikureho igisuzuguriro cy’imyaka ine imaze […]
Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano byo kudakandagira ku butaka bw’ibihugu biwugize abo ushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse na komanda w’umutwe kabuhariwe wa FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi nka CRAP, Protogene Ruvugayimikore […]
Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasuye urubyiruko rubarirwa mu 10,200 yahamagariye gufasha ingabo z’igihugu kurwanya u Rwanda yemeza ko rwihishe inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uru rubyiruko rwatoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu ntara zo mu burasirazuba, ruri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Kitona giherereye mu […]
Salima Mukansanga mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi
Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yashyizwe ku rutonde rw’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bibagira abavuga rikumvikana kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2022. Ni urutonde rwasohowe na BBC ku nshuro yayo ya 10. Ni urutonde rwiganjeho abagore bo hirya no hino ku Isi, bo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. Mu bagore b’ibyamamare bashyizwe kuri uru rutonde, […]
Inzuki zishe umugabo w’imyaka 58 waziganirizaga
Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wari utuye mu burasirazuba bwa Cape muri Afurika y’Epfo, Nkosentsha Njimbana, yishwe n’inzuki ubwo yakoraga umugenzo gakondo wo kuziganiriza. Nk’uko ikinyamakuru News 24 kibivuga, muvandimwe wa nyakwigendera witwa Mandla yasobanuye ko izi nzuki zari zimaze icyumweru ziba ku nzu y’ibyatsi ye, zamwishe tariki ya 4 Ugushyingo 2022. Mandla yakomeje asobanura ko […]
Mozambique: Umuhungu w’uwabaye Perezida, abari intasi nkuru n’abandi 8 bakatiwe
Urukiko rwo muri Mozambique kuri uyu wa 7 Ukuboza rwakatiye igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 12 abantu 11 barimo umuhungu wa Armando Guebuza wabaye Perezida w’iki gihugu witwa Armando Ndambi ndetse na babiri bigeze kuyobora inzego z’ubutasi. Ndambi, Gregorio Leao wari ukuriye urwego rukuru rw’ubutasi na Antonio Carlos do Rosario wari ukuriye urwego rw’ubutasi […]
Iperereza rya Loni ryageretse M23 ku bwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo ‘benshi’
Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa ndetse n’ubutumwa bwayo bushinzwe kuhagarura amahoro (MONUSCO), bashinje umutwe wa M23 kuba ari wo wakoze ubwicanyi bwiciwemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru. Aba bashyize ubu bwicanyi kuri M23; nyuma y’iperereza ry’ibanze bakoze kuri buriya bwicanyi. Ni ubwicanyi cyakora cyo umutwe […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran na mushiki we ntibavuga rumwe
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na mushiki we Badri Hosseini Khamenei ntibavuga rumwe ku mikorere y’umutwe w’ingabo kabuhariwe utinyitse mu karere iki gihugu giherereyemo, Revolutionary Guards. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko imvano yo kutavuga rumwe kwa bombi kuri izi ngabo ari uko zasabye ubushinjacyaha gufatira ingamba abigaragambiriza urupfu rw’umugore w’imyaka 22 witwa […]