Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha

Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka

Mu kigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu hapfiriye umurwayi witwa Ntayazi Polisi wari urembye, abari bahari bakavuga ko yari amaze umwanya munini yabuze umuforomo umufasha. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko uyu musore wavutse mu mwaka w’1988 yageze kuri iki kigo nderabuzima mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uyu wa 9 Ukuboza 2022, […]

David Lammy yibasiye Minisitiri Cleverly amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC

Umunyapolitiki David Lammy wahawe inshingano n’ishyaka Labour yo kujora Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, James Cleverly, yamwibasiye amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisitiri Cleverly mu kiganiro yagiriye kuri The Telegraph ku wa 7 Ukuboza 2022 yasabwe kuvuga niba Leta y’u Rwanda ifasha kandi ikanatera inkunga […]

Imwe mu modoka zari kumwe na Perezida Tshisekedi yagonze umumotari wari utwaye umugenzi

Imwe mu modoka zigendana na Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, itariki 8 Ukuboza, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, yagongeye umumotari hafi y’ibitaro byitwa Cinquantenaire . Izi modoka zerekezaga kuri Boulevard yitiriwe itariki ya 30 Kamena, mu gihe umumotari wari utwaye umukiriya yageragezaga kwambuka Avenue de Liberation nk’uko tubikesha Mediacongo.net. Iyi nkuru […]

Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko udukingirizo tugiye kuba ubuntu kuri bamwe

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko farumasi zigiye kujya ziha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko udukingirizo ku buntu guhera mu mwaka utaha. Nk’uko yabisobanuye, yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zikomeje kwiyongera mu rubyiruko ruri muri iki kigero. Macron yagize ati: “Ku rubyiruko rwose […]

Perezida Ndayishimiye yagiye gushimangira ubucuti muri Guinée-Equatoriale (Amafoto)

20221209_160456.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Malabo mu gihugu cya Guinée-Equatoriale aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Theodoro Obiang Nguema uheruka kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Ndayishimiye yageze i Malabo aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko urugendo rwa […]

Tshisekedi yijeje urubyiruko rwinjiye mu gisirikare kurwitaho n’imiryango yarwo

fjfsgm4xeaa8bhn.jpg

Perezida Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yasabye urubyiruko rushya rwinjiye mu gisirikare kutazagambanira igihugu no kucyitangira, ubundi nawe arwizeza kuzarwitaho n’imiryango yarwo . Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kitona, giherereye mu Ntara ya Kongo-Central kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, ubwo yamurikirwaga urubyiruko rwinjiye mu gisirikare nyuma y’umuhamagaro we wo gushaka […]

Uganda: Umwami wa Tooro yajyanwe mu rukiko

Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yajyanywe mu rukiko rukuru rwa Fort Port kubera ishyirwaho rya minisitiri w’intebe w’ubwami uriho ubu ritavugwaho rumwe . Umwami arimo kuregwa hamwe n’abayobozi bane b’ibwami na Rev Willy Kintu Muhanga, umuyobozi w’imiryango y’Aba-Tooro, Saulo Nyakabwa Mugasa, wahoze akuriye inama nkuru y’ubwami bwa Tooro, na Rusoke Bunago. […]

Ntabwo mwantoreye ngo njye nyobora ndi mu gitanda- Dr Iyamuremye Augustin

Dr Iyamuremye Augustin, wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena akaba yareguye kuwa 8 Ukuboza 2022, yavuze ko atari gukomeza gukora inshingano ze arwaye kuko byari kuba binyuranye n’ibyo yemeye gukorera igihugu. Ibi Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ukuboza, ubwo yasobanuraga byimbitse ibijyanye no kwegura kwe. Yagize ati ” Icyo mwantoreye […]

Hon. Nyirasafari Esperence niwe ugiye kuyobora Sena y’u Rwanda by’agateganyo

Hon. Esperance Nyirasafari wari visi perezida niwe ugiye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite . Nyirasafari, usanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma y’u Rwanda giye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda mu gihe hategerewe inama izemeza umusimbura wari Perezida wari uriho nk’uko […]