U Bufaransa bwasanze Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi butsinze Maroc

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera Maroc bari bahuriye muri ½ cy’irangiza ku bitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Al Bayt. Umunota wa kane wonyine w’umukino wari uhagije ngo u Bufaransa bufungure amazamu biciye kuri myugariro […]

Perezida wa Ghana yasabye Afurika kureka gusabiriza

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yasabye ibihugu byo kumugabane wa Afurika gukomeza gusabiriza ubufasha mu bindi bihugu kuko ngo ni impamvu ituma bisuzugurwa. Ni ubusabe yagejeje kuri ibi bihugu ubwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 i Washington DC hatangizwaga inama ihuza abakuru b’ibihugu birenga 40 byo ku mugabane wa Afurika n’uwa Leta zunze ubumwe […]

Rusizi: Bagaragarijwe uruhare rw’ingo mbonezamikurire ku mutekano w’abana bato

Bafungura ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Gashonga

Abaturage ba tumwe mu tugari tw’imirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Ruzizi, barishimira ko abana babo bato bahawe ingo mbonezamikurire zatumye batekana mu gihe ababyeyi babo bagiye mumirimo.Babigaragarije mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro izo ngo, zubatswe ku nkunga na Help a Child Rwanda. Akarere ka Rusizi kavuga ko, ku bufatanye na […]

Rusizi: Abahinzi b’umuceri barashinja ubuyobozi bw’akarere kubagusha mu gihombo

Bavuga ko zimwe mu ngomero zatangiye kuyoba no kwangirika kubera kubura gikurikirana

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Rusizi, barashinja ubuyobozi bw’akarere kubagusha mu gihombo cya miliyoni hafi 2 z’amanyarwanda amaze guhabwa abanyamuryango b’amakoperative nk’insimburamubyizi, bitabira amatora ahora asubikwa, hakibazwa uzabyirengera. Intandaro y’iki gihombo no kutavuga rumwe hagati y’aba bahinzi n’ubuyobozi bw’akarere, ngo ni amatora ya komite nyobozi y’umuryango w’abakoresha amazi mu muceri (Water […]

Kenya: Komanda wa polisi ari mu mazi abira azira kwandika ibaruwa iburira ibitero bya Al Shabaab

Umukuru w’Igipolisi cya Kenya, IGP Japhet Koome, yafatiye ingamba Komanda wa Polisi ahitwa Makadara kubera ibaruwa ivuga ko umutwe w’iterabwoba al Shabaab urimo gutegura ibitero mu duce tumwe na tumwe twa Nairobi . IGP Koome avuga ko uyu mupolisi atari yemerewe gukwirakwiza iyi baruwa ivuga ko hashobora kuba ibitero. “Twisunze uburyo bw’itumanaho muri serivisi y’igipolisi […]

Kibumba: M23 yijejwe ko itazagabwaho ibitero mu gihe yasubira inyuma

Ibiganiro bya M23 n'izi ntumwa byabereye muri iki cyumba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wasezeranyijwe ko utagabwaho ibitero mu gihe watangira kuva mu birindiro wafashe mu gihe cya vuba. Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, iyi ngingo iri mu byaganiriweho ubwo M23 yakiraga intumwa z’ingabo za RDC, iz’ibihugu […]

Pasteur Niyonzima yatangaje ko yabangikanyaga ivugabutumwa no gukorera FDLR

Pasiteri Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu yahoze ari Komini Kinyami muri Perefegitura ya Byumba, yatangaje ko yabangikanyaga umurimo w’ivugabutumwa no gukorera umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu mushumba bigaragara ko akuze kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 yasobanuriye abasirikare ba M23 bamufite ko yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1994, ajya muri […]

Perezida Salva Kiir yagaragaye yinyarira ari mu ruhame

Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akomeje guhabwa urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragara mu ruhame yinyarira. Perezida Kiir yahuye n’iri sanganya ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ubwo yari mu muhango wo gufungura igice cy’umuhanda uhuza umurwa mukuru Juba n’umujyi wa Terekeka. Ni umuhanda ureshya n’ibilometero bibarirwa muri 96. Amashusho akomeje […]

Impuguke za UN zirashinja ingabo za Uganda gufasha M23

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ibibazo bishingiye ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirashinja ingabo kabuhariwe za Uganda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabitangaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, aya makuru yemeza ko ingabo za Uganda zifasha M23 yanakusanyijwe n’abakozi mu rwego rw’ubutasi rwa […]