Umukobwa wa Perezida Ruto yaciye ibintu avuze ibiro asigaye ayoboye

Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite “Ibiro by’umukobwa wa Perezida” cyangwa “Office of the first daughter”. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead […]

Facebook irasabwa indishyi ya miliyari 2$ ishinjwa guhembera urwango mu ntambara yo muri Ethiopia

Algorithm ya Facebook yafashije mu gukwirakwiza virusi y’urwango n’urugomo mu gihe cy’intambara y’abenegihugu muri Ethiopia, nk’uko ikirego yarezwemo muri Kenya kivuga . Abrham Meareg, umuhungu w’umwarimu wa kaminuza wo muri Ethiopia warashwe nyuma yo kwibasirwa ku rubuga rwa Facebook, ari mu batanze ikirego kirega Meta. Barashaka indishyi ya miliyari 2 z’amadolari ku bantu bahohotewe bazira […]

Udafite Frw 100,000 ntabwo azicara mu banyacyubahiro Rayon Sports ikina na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino ifitanye na APR FC, aho itike ya menshi yo kuwinjiraho ari Frw 100,000. Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports izaba yakiriye APR FC, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino Rayon […]

Kicukiro: Urukiko rwarekuye by’agateganyo abakozi ba RBC baregwa amanyanga mu itangwa ry’amasoko

Kuri uyu wa Kabiri ushize, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwarekuye by’agateganyo abayobozi benshi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) batawe muri yombi bashinjwa amanyanga mu itangwa ry’amasoko batanga isoko rya miliyari nyinshi ku bakozi bagenzi babo . Urukiko ariko rwagumije muri gereza Fidele Rwema, umushoramari akaba n’umukozi wa RBC kubera uburiganya mu kubona isoko rifite agaciro ka […]

Abana barindwi bari mu barwanyi ba ADF ingabo za Uganda zafashe mpiri

Imbunda 10 za AK-47, imwe ya PKM n'amasasu byambuwe abarwanyi ba ADF

Ibiro by’Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye kuri uyu wa 13 Ukuboza byatangaje ko mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bagabye igitero mu karere ka Ntoroko, hishwemo 11, abandi 8 bafatwa mpiri. Aba barwanyi bagabye iki gitero mu gace ka Kyapa mu rukerera, nyuma yo kwambuka umugezi wa Semuliki utandukanya Uganda na Repubulika […]

EU irateganya gukomeza gukorana n’u Rwanda ku bibazo byugarije umutekano mpuzamahanga

fj3zvk2xoaqqfxr.jpg

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye ibikorwa bya gisirikare by’igihugu mu majyaruguru ya Mozambique ashimngira ko ari igisubizo “cyiza” ku bibazo by’umutekano muri Afurika kandi barimo kuvugana n’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byugarije umutekano mpuzamahanga . Uyarra wabaye Ambasaderi wa EU mu Rwanda kuva muri Nzeri, yabitangaje kuri uyu […]

Umusirikare mukuru w’u Bwongereza yahishuye ko ingabo zabo zakoze ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine

Lt. Gen. Robert Magowan yanditse mu kinyamakuru cy’ingabo z’Abongereza ko Ingabo z’iki gihugu muri Mata zakoze ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe bikomeye muri Ukraine. Mbere y’uko Magowan ahishura ibi, u Burusiya bwari bwarakunze kuvuga ko ingabo zo mu bihugu bigize NATO zigira uruhare mu ntambara yo muri Ukraine ariko ibinyamakuru n’abasesenguzi bo mu burengerazuba bakabihakana . […]

Umurwanyi wafashwe mpiri yavuze ba ‘General’ 10 bayoboye FDLR

Adjudant Uwiduhaye Marie Chantal na we ari mu maboko ya M23

Adjudant Uwamungu Innocent ukomoka mu yahoze ari komini Mutura muri Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu karere ka Rubavu) yatangaje amazina y’abasirikare bakuru bayoboye umutwe witwaje intwaro wa FDLR barimo 10 bafite amapeti yo mu cyiciro cya General. Uwamungu uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 yatangaje ko […]

Perezida Tshisekedi yashyize RDC mu kindi cyunamo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye ashyize iki gihugu mu cyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’imvura iheruka kugwa igahitana abatari bake. Ni icyemezo Tshisekedi yafashe nyuma y’inama yamuhuje na bamwe mu baminisitiri n’abagize Guverinoma y’igihugu cye yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha muri Amerika Tshisekedi yahitabiriye […]

Babiri bapfiriye mu mpanuka Kicukiro Centre

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu babiri ari bo baguye mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa 13 Ukuboza, aho bisi itwara abagenzi ya Royal Express yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga ibinyabiziga yahuraga na byo mu nzira. Polisi ivuga ko umuntu umwe yakomeretse mu buryo bukomeye. Amashusho BWIZA yabonye, agaragaza polisi n’imbangukira gutabara […]