Rusizi: Umukobwa yasobanuye uko yegetse inda ku musore baririmbanaga muri korali

Mu ngeri z’ihohoterwa, cyane cyane irishingiye ku gitsina ziboneka mu karere ka Rusizi, bamwe mu barikorewe bavuga ko harimo iryo bakorewe n’abo mu miryango yabo batanatekerezaga ko baribakorera kubera uburyo babaga babizeye, bakabategeka kuriceceka, hakaba ababyemera ngo banga ko biteranya imiryango cyangwa bikabakura n’aho bari bibereye. Mu bagore n’abakobwa baganiriye na Bwiza.com, bakorewe ihohoterwa rishingiye […]
Fernando Santos yirukanwe mu kipe y’igihugu ya Portugal
Fernando Santos wari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yamaze kwirukanwa nyuma yo kwitwara nabi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Inkuru y’iyirukanwa ry’uyu mutoza yatangajwe n’umunyamakuru Fabrizio Romano uri mu bakomeye ku Isi. Santos yirukanwe nyuma y’uko Portugal yatozaga isezerewe mu gikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindirwa muri ¼ cy’irangiza na Maroc igitego 1-0. Ni mu […]
Ingabo za EAC nizidutera, tuzirwanaho: M23

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo mu mutwe uzwi nka EACRF, nizibagabaho ibitero, bazirwanaho. Bisimwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, cyabereye mu mujyi wa Bunagana, teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 14 […]
Beni: FARDC iravuga ko yivuganye abarwanyi ba ADF barimo komanda wabo
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zishe inyeshyamba eshatu za ADF zirimo komanda wazo mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru . Byari mu gikorwa cyakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza 2022, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo muri ako […]
Ngoma: Uwaciye murumuna we umutwe bapfa 100Frw yakatiwe
Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo akamuca umutwe bapfuye igiceri cya 100Frw, akisobanura avuga ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahamijwe icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, akatirwa gufungwa burundu. Uwineza Janvier wo mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Birenga […]
Nibishaka wahoze ari umuyobozi wungirije wa RGB yakatiwe imyaka 5 ariko akazafungwa igice
Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), Emmanuel Nibishaka, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kandi acibwa ihazabu ingana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano . Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ukuboza yavuze ko Nibishaka azakora kimwe cya kabiri […]
Soza umwaka wa 2023 uvuga icyongereza mu ruhame udategwa unafite certificates mpuzamahanga za TOEFL, IELTS na DUOLINGO

Abashaka kwiga kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) Icyongereza n’Igifaransa by’umwihariko abayobozi n’abikorera bashyiriweho promosiyo n’ishuri ryigisha izi ndimi, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY. Abifuza kwiga Icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange abifuza kwiga muri iki […]
Hamenyekanye abasifuzi bazasifura ‘Clasico’ ya Rayon Sports na APR FC
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye Ishimwe Claude ‘Cyucyuri’ nk’umusifuzi ugomba kuyobora umukino wa shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports igomba guhuriramo na APR FC. Uyu mukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022. Rayon Sports ni yo izaba yawakiriye. Ishimwe Claude ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati mu […]
Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022 . Umunyamabana wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu bumenyi rusange muri uyu mwaka hakoze abakandida 46125, na (1481 bigenga) mu mashuri ya tekiniki 19916 na (1424 bigenga) mu nderabarezi (TTC) 2891na […]
Musanze: Uwari ukurikiranweho kwica mukuru we yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, italiki 13 Ukuboza 2022, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wishe mukuru we amuziza umutungo bumukatira igifungo cy’imyaka 25 . Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 04 Nzeri 2022 mu ma saa mbiri z’ijoro, agikorera mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Busogo ho […]