Tshisekedi yahuye na Senateri Menendez usaba USA gufatira u Rwanda ibihano

Menendez hamwe n'itsinda ry'abayobozi bo muri RDC riyobowe na Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahuye na Perezida wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Senateri Bob Menendez, usanzwe usabira u Rwanda gufatirwa ibihano. Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko aba bombi bahuye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bagirana ikiganiro ku buryo […]

Perezida Ndayishimiye yiteze ko M23 itangira gusubira inyuma

Perezida Ndayishimiye, mugenzi we wa Angola, Tshisekedi na Minisitiri Antonio Tete, mu kiganiro

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yiteze kumva umutwe witwaje intwaro wa M23 utangira gusubiza ingabo zawo inyuma. Ndayishimiye yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi hamwe n’uwa Angola, João Manuel Lourenço kuri uyu wa 15 Ukuboza […]

Burera: Umusore yafashwe mu ijoro avuga ko ajyaniye umucuruzi w’ i Musanze amasashe

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, yafashe uwitwa Noheri Jean Marie Vianney ufite imyaka 20 y’amavuko, afite amapaki 600 ahwanye n’amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza […]