Musanze: Umugore w’imyaka 22 afunzwe akurikiranyweho kwihekura
Umugore witwa Uwitije Marie Grace wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu mugezi wa Mukungwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Hanyurwabake Faustin, yemereye BWIZA ko Uwitije w’imyaka 22 y’amavuko afungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Remera mu gihe akomeje gukorwaho iperereza. Ati: […]
RDC yemerewe burundu kongera kugura intwaro nyuma y’igihe yarafatiwe ibihano
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kongera kugura intwaro bidasabye ko ibimenyesha Loni, nyuma y’igihe iki gihugu cyarafatiwe ibihano bigikumira kuzigura n’Umuryango w’Abibumbye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza ni bwo ibihano RDC yari yarafatiwe byavanweho burundu. Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe umutekano ka Loni, kikaba cyasabwe n’u Bufaransa mbere yo guhabwa umugisha […]
Kenya: Abasilamukazi basabwe kujya bambara hijab bitaba ibyo bagashaka igihugu bajya kubamo
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ingabo muri Kenya, Aden Duale, yihanangirije abagore b’abayisilamu bo muri Kenya batambara hijab cyangwa igitambaro gipfuka mu mutwe ababwira ko nibaa batabishoboye bashaka ikindi gihugu babamo. Kuri uyu wa Mbere ushize, Duale yabivugiye muri komite y’umusigiti wa Jamia mu muhango wo gushyikiriza cheque Croix-Rouge ya Kenya mu rwego rwo gufasha […]
General Bunyoni yaba yambuwe abasirikare n’abapolisi bamurinda
General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, biravugwa ko yambuwe abasirikare n’abapolisi bamurinda, nyuma y’amezi atatu akuwe kuri iyi nshingano. Urubuga SOS Médias Burundi ruvuga ko aya makuru rwayahawe n’umwe mu bashinzwe umutekano bo hejuru. Ruti: “Abasirikare n’abapolisi barindaga urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe muri Gasekebuye (amajyepfo ya Bujumbura) bategetswe […]
Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw’igihugu ku munsi w’amabonekerwa

Bamwe mu bakirisitu bakorera urugendo nyobokamana ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, bifuza ko uwa 28 Ugushyingo, umunsi mukuru ngarukamwaka w’amabonekerwa ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho, waba umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda hose. Ibyo ngo byarushaho kumenyekanisha Kibeho mu Rwanda no mu mahanga, bityo ubukerarugendo nyobokamana bukiyongera kandi n’abakozi bifuza […]
Ubuhinde bwashyize abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku kigero kitigeze kubaho mbere
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde, Subrahmanyan Jaishankar, yatangaje ko igihugu cye cyongereye abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku rugero rutari bwigere rubaho. Jaishankar yavuze ko Ubuhindi budashobora kwemera ko Ubushinwa “buhindura uko bwishakiye” uko ibintu bimeze ku mupaka nk’uko CNN yabitangaje. Ibi Jaishankar yabigarutseho ubwo yasubizaga uwari umubajije kuri iyi ngingo mu birori byateguwe na kompanyi […]
Minembwe: FARDC irigamba kwivugana Col Muzungu wa Twirwaneho
Uwiyise Colonel witwa Muzungu Rusongo wo mu mutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho-Makanika yishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Minembwe mu gace ka Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022 . Lieutenant Jérémie Meya, umuvugizi wa brigade ya 12 ya FARDC ishinzwe gutabara byihuse ifite icyicaro i Minembwe […]
Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
Umupadiri ubarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda, Niwemushumba Phocas, yeguye ku murimo w’ubupadiri yari amazeho imyaka 15 nyuma yo ‘kubura amaso no gusobanukirwa’. Mu ibaruwa yo ku wa 6 Ukuboza 2022 yandikiye Musenyeri wa Diyosezi, Vincent Harolimana, Niwemushumba yasobanuye ko igihe amaze ku mugabane w’Uburayi cyamubereye umwanya wo kubura amaso, gutekereza, […]
Ntabwo ndi Perezida kubera Abanyamerika: Museveni
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko atari Umukuru w’Igihugu kubera abo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Museveni yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Remmy Bahati wa Daily Monitor, ubwo bari i Washington DC mu cyumweru gishize, mu gihe yari yitabiriye inama ihuza USA n’ibihugu byo muri Afurika. Bahati yamwibukije ko […]
Polisi iri gushakisha umushoferi wa Fuso wakoze impanuka agahita acika
Polisi y’u Rwanda (RNP) iravuga ko irimo gushakisha umushoferi w’ikamyo yahitanye umudamu umwe igakomeretsa abandi benshi, mu mpanuka yo mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza, i Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo . Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukuboza, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, […]