Umurundi wari umuyobozi muri CNDD-FDDD yasimbuye Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA

Umurundi Joseph Ntakirutimana ni we watorewe kuba umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga wari umaze imyaka itanu ayiyobora. Ntakirutimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka CNDD-FDDD riri ku butegetsi mu Burundi. Yatorewe kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi […]

Icyo abashakashatsi bavuga kumuti ufasha abagabo mu gihe bafite ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano

Kurangiza vuba cyangwa se gusohora nyuma y’igihe gito cyane utangiye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni ikibazo kibangamiye imiryango myinshi ku Isi, ndetse hari ubwo guteza amakimbirane, kikaba cyazirwanya. Iki kibazo giterwa n’impamvu rusange zitandukanye zirimo: umunaniro mwinshi, kubura ubwisanzure cyangwa kudatuza mu gihe cy’imibonano, kuba utaramenyera iki gikorwa cyangwa se ugikora n’uwo mudahuje ibyiyumviro muri ako […]

Umukecuru w’imyaka hafi 100 yahamijwe uruhare mu bwicanyi Abanazi bakoreye abasaga 10,000

Uwahoze ari umunyamabanga wakoreraga umuyobozi w’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’Abanazi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu barenga 10.505 . Irmgard Furchner, ufite imyaka 97, yajyanywe gukorera i Stutthof akiri inkumi kuva mu 1943 kugeza 1945. Furchner, umwe mu bagore bake bakurikiranyweho ibyaha by’Abanazi mu myaka mirongo, yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’imyaka ibiri. Nubwo […]

Lionel Messi yanditse amateka kuri Instagram ahigitse igi

Umunya-Argentine Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite ifoto yakunzwe ku rubuga rwa Instagram kurusha izindi ku Isi, ahigitse iy’igi yari isanganywe uyu muhigo. Ku Cyumweru nyuma y’uko Messi na bagenzi be bari bamaze kwegukana Igikombe cy’Isi batsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2, yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto 10 […]

Hamenyekanye igihe inoti ziriho ifoto y’Umwami Charles III zizasohokera muri banki

Ni uku izi noti zizaba zigaragara

Banki nkuru y’u Bwongereza kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 yashyize hanze amafoto y’imiterere y’inoti zigaragaraho ifoto y’Umwami Charles III, isobanura ko zizatangira gukoreshwa hagati y’umwaka w’2024. Isobanura ko inoti zizashyirwaho ifoto ya Charles III ari zose. Ni ukuvuga; iy’Amapawundi 5, 10, 20 ndetse na 50, gusa ngo nta kindi kizahindukaho. Iti: “Twamuritse isura y’inoti […]

Uganda: Umukozi wo ku kibuga cy’indege yarumwe n’inzoka imusanze aho bayoborera indege

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru gishize, inzoka yavuye mu nkegero z’ikibug cy’indege mpuzamhanga cyaaa Entebbe muri Uganda yinjira mu nyubako y’ubugenzuzi iruma umukozi wari urimo kuyobora indege witwa Jonathan Kayizzi . Vianney Luggya, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), ari nacyo gishinzwe gucunga iki kibuga cy’indege, we yavuze ko ibyabaye “bikekwa ko ari […]

Bamwe mu bagabo b’i Rubavu barashinjwa kwicara, bagatungwa n’abagore

Aremeza ko Ndongora Nitunge ihari, n'ubwo hari ababa bashaka ko bitamenyekana

Bamwe mu bagabo batuye mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero, Gisenyi na Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa kwicara badakora, bagatungwa n’abagore muri gahunda yadutse yahawe izina rya ‘Ndongora Nitunge’. Ni ibyatangarijwe umunyamakuru wa BWIZA ubwo yasuraga abakorera n’abarema isoko rya Rubavu ndetse n’abari mu nkengero yaryo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022. Umugore umwe mu […]

Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 – NISR

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR)cyatangaje ko mu Rwanda umusaruro rusange w’imbere mu gihugu (GDP) wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya gatatu cya 2022 bitewe n’uko ibikorwa by’inganda byagarutse . GDP yiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 cya 2022 mu gihe yazamutse ku rugero rwa 7.5% mu gihembwe cya kabiri ndetse na 7.9% mu gihembwe cya mbere. […]

Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23

Minisitiri w’Itumanaho n’uw’itangazamakuru muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yakirije yombi ubutumwa bwa Leta y’u Bufaransa bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu butumwa iheruka kwandika ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Leta y’u Bufaransa yamagana ubufasha u Rwanda ruha M23; isaba ko bwahagaraga. Iti: “U […]