Lionel Messi yateye umugongo FC Barcelona yari ifite gahunda yo kumwisubiza
Umunya-Argentine Lionel Messi yamaze kugera ku bwumvikane na Paris Saint-Germain asanzwe akinira bw’uko agomba kuyongeramo amasezerano, atera umugongo FC Barcelona yifuzaga kumwisubiza. Messi ni umukinnyi wa PSG nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi ya 2020. Uyu munya-Argentine aracyafitanye na PSG amasezerano agomba kurangira mu mpeshyi itaha ya 2023. Amakuru yariho cyakora cyo yavugaga ko FC Barcelona […]
U Rwanda rwamenyesheje amahanga ko kurushinja gufasha M23 nta gisubizo byatanga
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko gushyigikira ibirego by’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) by’uko ingabo zarwo zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 nta gisubizo kizima byatanga. Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, risubiza amatangazo y’ibihugu bitandukanye byo mu burengerazuba […]
Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’. Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa. Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand […]
Sunrise FC yisasiye AS Kigali, iha Rayon Sports amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere
Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, iha amakipe ya Rayon Sports na APR FC amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda. Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André yari yasuye Sunrise FC i Nyagatare, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatatu. Ni […]
La Haye: Umugore yavuze ko yabonye Interahamwe za Kabuga ziririmba ngo ” Mureke tubamareho”
Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi humviswe umutangabuhamya w’umugore, wahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we, na we washinje Kabuga. Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Rashid, yavuze ko ari Umuhutukazi wari utuye ku Kimironko, mu 1992 akabona Interahamwe za Kabuga zibyina indirimbo zimeze nk’izo mu ntambara aho zavugaga ngo “mureke tubamareho, mureke tumareho izi Nkotanyi”. […]
Huye: Umukobwa washinjwaga gusambanya umuhungu w’imyaka 17 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umukobwa w‘imyaka 32 icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 . Ubushinjaacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2022 iwe […]
Gitega: Mu rugo rw’umupolisi hafatiwe imyambaro n’inkweto by’igisirikare n’igipolisi

Mu rugo rw’umupolisi w’Umurundi witwa Vyankandondera Thérence ruherereye mu gace ka Mwaro, komini Makebuko mu ntara ya Gitega hafatiwe ibikoresho by’igisirikare n’igipolisi birimo imyambaro n’inkweto. Ibiro by’intara ya Gitega byemeje aya makuru kuri uyu wa 21 Ukuboza byerekanye amafoto y’impuzankano y’igisirikare, iy’abapolisi ndetse n’imiguro enye y’inkweto zizwi nka ‘butini’. Byasobanuye kandi ko uyu mupolisi yafatanwe […]
Umucamanza yihanangirije uruhande ruregwa muri dosiye y’abanyamigabane ba SDU
Umucamanza wo mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi yamenyesheje Sibomana Jovithe ukuriye inama y’ubutegetsi ya kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, yarezwe na bamwe mu banyamigabane ba yo, ko ubutaha nibongera gutuma urubanza rusubikwa bazafatirwa ibihano nk’abashaka gutinza urubanza nkana nyuma y’aho urubanza rwongeye gusubikwa kubera kongera kubura k’umunyamategeko wunganira Sibomana […]
Espagne yiyongereye mu bihugu byikomye u Rwanda biruhora M23
Leta ya Espagne yiyongereye ku bihugu bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, irusaba guhagarika ubufasha ruha uyu mutwe umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za RDC (FARDC). Espagne yasabye u Rwanda kureka gufasha M23 mu butumwa Ambasade yayo i Kinshasa yanditse kuri Twitter yayo. Iyi Ambasade yavuze ko “Espagne yishimiye icyemezo cy’ejo hashize cy’akanama k’Umuryango […]
RRA yatangiye gufunga ubucuruzi budakoresha neza inyemezabwishyu za EBM

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza, cyatangiye igikorwa cyo gufunga ibikorwa by’abacuruzi badakoresha neza inyemezabwishyu z’ikorabuhanga (EBM) hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kubihanangiriza inshuro zigera muri esheshatu ariko ntibikosore . Iki gikorwa cyari cyatumiwemo n’itangazamakuru, cyatangiriye mu isoko ryo muri MIC, aho ku ikubitiro hafunzwe […]