Ingabo za Kenya ziri mu mutwe wa EAC zashimiwe uko ziri kwitwara muri RDC

Ingabo za Kenya zibarizwa mu mutwe w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF, zashimiwe uburyo ziri kwitwara mu kazo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Zashimiwe n’umuyobozi wazo, Lieutenant Colonel Denis Obiero, ubwo yaziganirizaga mu birindiro byazo biherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022. Ibiro bya EACRF byagize biti: […]
Zelensky yasohotse muri Ukraine ku nshuro ya mbere kuva u Burusiya bwatangiza intambara
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho azaganira na Perezida Joe Biden ndetse akageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Zelenskyy yanditse kuri Twitter ko ari mu nzira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukomeza ubushobozi bw’ukwirwanaho n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Ni uruzinduko rwa mbere hanze ya […]
Kigali: Umugabo yafashwe yiba amatara y’imitako y’iminsi mikuru
Umugabo utavuzwe amazina yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha umujyi ku ndabo z’imikindo. Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso. Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter ifoto y’umugabo wandikaho ko […]
AHUPA Store yagejeje ku isoko television za Neiitec na RWK zikorerwa mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu nzira yo guteze imbere ibikorerwa imbere mu gihugu muri politike ya Made in Rwanda, ubu noneho watunga television zakorewe mu Rwanda. Ni Television zigezweho zimenyerewe nka Flat TV ziri mu moko abiri ariyo NEIITEC na RWK zikaba zikorwa n’ uruganda Electronic Industry and information Technology Rwanda Co., Ltd […]
Perezida Trump wa Musanze FC yageneye buri mukinnyi wayo ihene y’ubunani
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yageneye buri mukinnyi w’iyi kipe ihene yo kurya ku munsi mukuru w’ubunani. Perezida wa Musanze FC yakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’ikipe ye uburyo bakomeje kwitwara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Mu gihe iyi shampiyona ibura umukino umwe kugira ngo igice cyayo kibanza kirangire, Musanze […]
RDC yizeye gutsinda M23 nyuma yo gukurirwaho ‘embargo’
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bwizeye ko ingabo z’iki gihugu zizatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho umwanzuro (embargo) wari warafashwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ukuweho. Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, aka kanama kemeje ko gakuyeho ibwiriza kari karahaye ibihugu cyangwa se inganda bigurisha RDC intwaro, wo […]
Afghanistan: Leta y’Abatalibani yafashe icyemezo cyo gukumira abakobwa muri za kaminuza
Minisiteri y’amashuri makuru muri leta iyobowe n’Abatalibani muri Afghanistan yavuze ko abanyeshuri b’abakobwa batazemererwa kwinjira muri kaminuza z’igihugu kugeza igihe hazasohoka amabwiriza mashya . Ibaruwa yemejwe n’umuvugizi wa minisiteri y’amashuri makuru kuri uyu wa Kabiri, yategetse kaminuza za Leta n’abikorera bo muri Afghnistan guhagarika byihuse abanyeshuri b’abakobwa, nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri. Ibaruwa yahawe kaminuza zose […]
Abakinnyi ba Maroc n’ababyeyi babo bashimiwe n’umwami Mohammed VI (Amafoto)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’ n’ababyeyi babo, bashimiwe n’umwami Mohammed VI nyuma yo guhesha ishema mu mikino y’Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo abari bagize ikipe y’Igihugu ya Maroc bakiriwe mu ngoro y’umwami Mohammed VI i Rabat, abambika imidari y’ishimwe ku bwo guhesha […]
Minisitiri Gasana yaburiye abajya muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko
Minisitiri w’umutekano w’imbere, Gasana Alfred, yaburiye Abanyarwanda bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu buryo butemewe n’amategeko. Minisitiri Gasana yatanze uyu muburo ubwo yaganiraga n’abatuye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022. Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe, umuntu ugiye muri […]
Akurikiranweho gusambanya ku gahato: RIB kuri muganga uregwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yatangaje ko muganga wo mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro uregwa gukorakora igitsina cy’umurwayi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya undi ku gahato. Dr Murangira yabwiye Primo Media Rwanda ko uyu muganga w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi tariki ya 1 Ukuboza 2022 nyuma yo kuregwa n’umukobwa w’imyaka […]