Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yemereye abaturage be ko iki gihugu cyamaze gusenyuka, abasaba kuzamutora ku bwinshi kugira ngo afatanye na bo kucyubaka bundi bushya. Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Bandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’intara zigize Congo. Ati: “Igihugu cyarasenyutse. Cyarasenywe. Turimo turakora kugira ngo […]
Inkunga Amerika yahaye Ukraine ntabwo ari ubugiraneza ni ishoramari – Perezida Zelensky
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, yatangaje ko inkunga Amerika yahaye Ukraine “atari ubugiraneza ahubwo ari ishoramari.” Perezida wa Ukraine yagize ati: “Ndashaka kubashimira, ndabashimira cyane ku nkunga y’amafaranga mwaduhaye ndetse n’iyo mushobora […]
Perezida Ndayishimiye abona intambara y’ingabo za EAC na M23 idakenewe
Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, abona intambara y’ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 idakenewe. Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyibandaga ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’inshingano […]
Igihangange cy’ibihe byose muri ruhago, Pele, akomeje kuremba

Kanseri y’igihangange cy’ibihe byose mu mupira w’amaguru cyo muri Brazil, Pele, ikomeje gufata intera nk’uko ibitaro birimo gukurikirana uyu mugabo w’imyaka 82 y’amavuko byabitangaje . Pele watwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu, amaze ibyumweru birenga bitatu mu bitaro. Umukobwa we yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko agomba kwizihiriza Noheri mu bitaro. Ibitaro bya Israelita Albert Einstein byavuze […]
Komiseri Mukuru muri UN yasabye u Bwongereza kwisubira ku kohereza abimukira mu Rwanda
Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Muryango w’Abibumbye (UN), Volker Türk, yasabye guverinoma y’u Bwongereza kwisubira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Türk mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Guardian ubwo ku biro bye i Geneva mu Busuwisi, yasobanuye ko gushaka kohereza abimukira k’u Bwongereza ari ukwihunza inshingano, bukazimurira ku kindi gihugu. Yagize ati: […]
Imyitwarire iranga abahanga
Waba uri umuhanga kurusha uko ubitekereza? Kugira ngo umenye niba koko uri we ntabwo bisaba kuba wakora ibizamini bya IQ (Intelligence Quotient). Reka turebere hamwe imyitwarire 10 cyangwa imyifatire iranga umuhanga. Niba ujya wibonaho ibi bimenyetso, uhite umenya ko uri we. Reba videwo 1. Gutuza Kurwana n’inshuti yawe, guteza akavuyo cyangwa kutubahiriza ibyo wifuza, hari […]
U Bufaransa bwijeje kuzakomeza kurengera inyungu za Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Umunyamabanga wa Leta y’u Bufaransa ushinzwe iterambere, Francophonie n’ubufatanye mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou, kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza 2022, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, aho yijeje ko u Bufaransa buzakomeza kurengera inyungu za Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bitangazwa na RTNC . Nyuma yo gusohoka mu ngoro ya Perezida Tshisekedi, Zacharopoulou yatangaje ko […]
Ikindi gihugu cya Afurika cyapfubyemo Coup d’État
Guverinoma ya Gambie yatangaje ko yaburijemo ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’État) ryageragejwe muri iki gihugu. Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko abasirikare bane bari inyuma y’uriya mugambi bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abandi bantu batatu bari bawuhuriyeho na bo bahise bahunga. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba yari yihishe inyuma y’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Adama […]
Uganda: Abanyamerika baregwaga gukorera iyicarubozo umwana bareraga barezwe ikirego gishya gihanishwa urupfu
Kuri uyu wa Gatatu, umushinjacyaha wa Leta yavuze ko umugabo n’umugore bo muri Amerika bafungiye muri Uganda bakurikiranyweho iyicarubozo rikabije ry’umwana w’umuhungu w’imyaka 10 bakurikiranyweho icyaha cy’inyongera cy’icuruzwa ry’abana kikaba gihanishwa igihano cy’urupfu mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha . Nicholas Spencer n’umugore we, Mackenzie Leigh Mathias Spencer, bombi b’imyaka 32, bafungiwe muri Uganda kuva ku […]
Tshisekedi yatangaje ko ‘abanzi ba RDC’ mu burasirazuba bwayo bari kwitegura gusubira inyuma
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 yise abanzi b’igihugu cye bari mu myiteguro yo gusubira inyuma bakava mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigaruriye. Yabibwiye abaturage bo mu mujyi wa Mbandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’Intara zigize […]