Perezida Zelensky yagejejwe i Washington DC n’indege ya USA

Zelensky ubwo yasohokaga muri iyi ndege yakiriwe n'abarimo abashinzwe umutekano

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yageze i Washington DC kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022 atwawe n’indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Zelensky yageze muri USA mu masaha y’umugoroba, aho asobanura ko yagiye gushimira iki gihugu uburyo gikomeje gufasha icye mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zimaze amezi hafi 10 zibashojeho intambara. Uyu Mukuru […]

Ingagi ziba mu gice kigenzurwa na M23 ziratabarizwa

Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga buratabariza ingagi ziba mu gice cya Mikeno muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Umuvugizi w’iyi pariki, Bienvenu Bwende, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko babuze uko bajya gukurikirana ubuzima bw’izi ngagi, kubera ko batizeye ko aho ziri hari umutekano. Yagize ati: “Byagorana kuba […]

Hari imiryango yasabye EU guhagarika inkunga yageneye RDF

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23. Mu ibaruwa ifunguwe, iyo miryango yasabye EU kwamagana “kumugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”. U Rwanda ntacyo ruratangaza ku byasabwe n’iyi miryango. […]

Huye: Umugabo yavuze icyatumye atema umugore we bari birirwanye mu kabari

Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe, yavuze ko yamutemye kubera umujinya yatewe no kuba yaramubajije icyatumye ataha mu gicuku nyamara bari biriwe basangira akaza kumusiga mu kabari. Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akurikiranyweho gushaka kwica umugore babanaga w’imyaka 27, aho dosiye ye […]