Uganda: Igitero cya ADF cyatumye abantu 8000 bava mu byabo
Leta ya Uganda yihanganishije abantu barenga 8000 bavuye mu byabo nyuma y’ibitero by’umutwe witerabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces), mu karere ka Ntoroko. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko umuyobozi w’akarere, William Kasoro, yavugiye mu gace ka Bweramule ko abantu babarirwa 7000 bahunze bakava mu byabo n’abandi 1000 bo mu duce twegeranye n’ako karere, baturuka muri […]
Guverinoma yashyizeho iminsi y’ikiruhuko y’inyongera mu minsi mikuru

Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, Guverinoma yemeje ko uretse iminsi yari isanzwe ari iy’ikiruhuko, tariki ya 27 Ukoboza 2022 na tariki 3 Mutarama 2023 ari iminsi y’ikiruhuko rusange cy’inyongera.
Gasogi United yasunikiye Rayon Sports ku mwanya wa 5, Haringingo imwicaza ku ntebe ishyushye
Ikipe ya Gasogi United yasunikiye Rayon Sports ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri uyu wa Gatanu. Rayon Sports yari yakiriye Gasogi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yaje gukina inyotewe n’amanota […]
RDF yungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces), nyuma yo gusoza imyitozo y’amezi 10 mu kigo gitangirwamo imyitozo y’ibanze ku bari muri uyu mutwe cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Aba basirikare basoje imyitozo kuri uyu wa Gatanu berekanye ubushobozi butandukanye bahawe bwerekeye amayeri y’ibikorwa byihariye. Ni ubushobozi akenshi […]
Mico The Best yareze Diamond Platnumz muri RIB amushinja ubuhemu
Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaze gutanga ikirego m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) arega umuhanzi Diamond Platnumz ashinja kumuhemukira. Diamond uri mu bahanzi bafite izina riremereye mu muziki wa Tanzania ndetse n’uw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]
Ambasaderi Karega yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko FDLR yaciwe intege
Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko ingabo z’iki gihugu zaciye intege umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Tariki ya 10 Ukuboza 2021 ubwo umubano w’ibihugu byombi wari umeze neza, Ambasaderi Karega yagiranye ikiganiro abanyamakuru ba Top Congo FM, Christian Lusakueno na Thierry […]
Amabanga y’ubuzima udakwiye kubwira buri wese
Ni bintu bisanzwe kuba ikiremwamuntu cyakwifuza kuba kiri kumwe n’abandi bantu. Kuva umuntu avutse kugera apfuye, umuntu aba yifuza guhora ari kumwe n’abandi, yishima baseka bakina bagatemberera hamwe ndetse bakifuza kubarirana inkuru z’ubuzima bwabo. Mu bushuti abantu bagira, hari ubwo bishakira ubwabo, hakaba n’ubwo umuntu ahabwa na kamere nta ruhare na rumwe abigizemo. Urugero kuba […]
Kera kabaye Diamond Platnumz yeruye, atangaza impamvu yanze kuza gutaramira i Kigali
Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yatangaje ko kuba abateguye igitaramo yagombaga kuza kiririmbamo i Kigali batari ‘Serieux’ ari byo byatumye yanga kucyitabira. Uyu muhanzi uri mu bafite izina riremereye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira abanya-Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022; mu […]
RDC: Uwari umujyanama wa Tshisekedi washinjwaga ruswa yagizwe umwere
Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranwemo n’ubushinjacaha ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko . Uwahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ingamba yagizwe umwere n’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa / Gombe. Umwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza […]
Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko kishe abarwanyi 67 ba Al Shabaab
Kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi 67 b’umutwe wa al-Shabab biciwe mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu mujyi wa “Ail Baad” mu karere ka Shabelle yo Hagati muri Somaliya . Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka, Mohamed Tahlil Bahyi, mu ijambo rye kuri radiyo “Ijwi ry’ingabo” (Voice of the Army). Ati: “67 muri bo bapfuye […]