Komanda w’ingabo za EAC muri RDC yatangaje ko M23 yamaze kuva muri Kibumba

Komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zibarizwa mu mutwe wa EACRF uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Gen. Jeff Nyagah, yatangaje ku mugaragaro ko abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Kibumba. Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022 yatangaje ko abarwanyi […]
Impuguke za UN zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge baba muri RDC buri mu kaga
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge buri mu kaga. Muri raporo itarajya ahagaragara’ ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byabonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, izi mpuguke zivuga ko kuva umutwe wa M23/ARC wegura intwaro, ugatangira kurwana n’ingabo za […]
Museveni yishongoye kuri ba nyiri Facebook imaze imyaka 2 yarafunzwe muri Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri ba nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, avuga ko mu myaka ibiri ishize Uganda yaberetse ko atari ibihangange nk’uko babyibwira. Muri Mutarama 2021 ni bwo Leta ya Uganda yahagaritse ikoreshwa ry’urubuga rwa Facebook muri iki gihugu, mbere y’iminsi mike ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize Perezida Yoweri Museveni […]
Tanzania yagiranye amasezerano n’abazubaka umuhanda wa gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda

Leta ya Tanzania yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri by’Abashinwa, CCECC na CRCC, bizubaka icyiciro cya nyuma cy’umuhanda wa gari ya moshi ugezweho uzahuza iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Afurika y’ibirasizuba birimo u Rwanda. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadolari yasinyiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 20 Ukuboza 2022. Masanja Kadogosa uyobora […]
Rubavu: Bahangayikishijwe n’imashini zicukura umucanga zisatira irimbi

Abatuye mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe, umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe n’imashini za Stella Company Ltd zikomeje gucukura umucanga zisatira ahari irimbi rishyinguyemo ababo. Aba baturage bavuga ko iki gikorwa bita ‘gushinyagurira imibiri’ y’ababo cyabaye nyuma y’aho akarere ka Rubavu kagurishije iyi kampani ubutaka bwegereye irimbi kugira ngo ijye icukuramo […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Mbadi Mbasu yarusimbutse
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Lt. Gen. Wilson Mbadi Mbasu, yarusimbutse mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Ukuboza 2022, ubwo yari avuye mu nama ku biro bikuru bya gisirikare ahitwa Mbuya muri Kampala, imodoka yari itwawe n’umuntu utatangajwe igashaka kwambara iyo yari arimo, urufaya rw’amasasu rw’inkorokoro zimurinda rukahagoboka. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa […]
Umukozi w’ikigo cy’ubutasi cy’u Budage yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Burusiya
Abayobozi b’u Budage bataye muri yombi umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi bwo hanze (BND) bamushinja ko yari intasi y’u Burusiya aha amabanga ya leta Moscou . Kuri uyu wa Kane ushize, ubushinjacyaha bukuru i Berlin bwatangaje ko uyu mugabo w’Umudage uzwi ku izina rya Carsten L., yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu. Abashinzwe […]
Amafoto: Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira yakiriye Ambasaderi wa E.U mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Ukuboza, Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu Rwanda . Nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ingabo, Minisitiri Murasira na Ambasaderi Belén Calvo Uyarra baganiriye ku gukomeza umutekano w’akarere n’ubufatanye mu by’umutekano n’ubwirinzi hagati y’impande zombi. Umuryango w’Ubumwe bw’u […]
Babiri bari abasifuzi bakomeye muri Afurika bamanitse amafirimbi
Umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes ndetse n’umunya-Zambia Janny Sikazwe, basezeye mu mwuga w’ubusifuzi nyuma yo gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 giheruka gusozwa muri Qatar. Ku wa Kane ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Zambia ryemeje ko Sikazwe yamaze gusezera mu mwuga w’ubusifuzi. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Adrian Kashala, mbere y’uko nyirubwite abitangaza […]
Kinshasa: Umuririmbyikazi Tshala Muana arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu
Umuhanzikazi Elisabeth Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uherutse gupfa mu minsi ishize arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza, mu irimbi rya “Entre Terre et Ciel” i Kinshasa . Nk’uko bigaragazwa na gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’umuco, ubuhanzi n’umurage, Catherine Kathungu Furaha, nyuma yo gukura umurambo mu buruhukiro […]