Impuguke za UN zoherereje akanama k’umutekano indi raporo ishinja RDF kwifatanya na M23
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zashyikirije akanama gashinzwe umutekano indi raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi raporo ntirashyirwa ahagaragara, ariko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byayibonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022. Ngo irimo ibimenyetso bikomeye […]
Umusirikare wa FARDC wahondaguwe azizwa kuba Umututsi yagaragaye ari intere
Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati n’abaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru bigaragara ko yagizwe intere. Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, yagaragazaga […]
Burkina Faso: Abafaransa babiri bashinjwaga kuba intasi bahambirijwe
Guverinoma ya Burkina Faso yahambirije Abafaransa babiri bashinjwa kuba intasi bari baratawe muri yombi mu cyumweru gishize bategekwa guhita bava mu gihugu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu . Kuri uyu wa Gatatu ushize, amakuru yavugaga ko aba banyamahanga babiri bakomoka mu Bufaransa bari bari muri Burkina Faso bari gushaka amakuru yerekeye ingabo z’igihugu […]
USA irashinja Koreya ya Ruguru guha abarwanyi ba Wagner za misile
Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) burashinja Koreya ya Ruguru guha intwaro umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner, zirimo ubwoko bwa misile. Nk’uko ikinyamakuru Financial Times kibisobanura, Koreya ya Ruguru yagurishije intwaro uyu mutwe w’Abarusiya mu Gushyingo 2022. Umuvugizi w’akanama ka USA gashinzwe umutekano, John Kirby, yatangaje ko Wagner ishaka kwifashisha izi ntwaro muntambara […]
M23 yemeye kuva mu birindiro byose yari ifite i Kibumba, ibishyikiriza EACRF
Umutwe wa M23 watangaje ko wemeye kuva mu birindiro byose wari ufite mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Rutshuru, yemera kubishyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagiye kugarura amahoro muri RDC (EACRF). Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe wafashe kiriya cyemezo nyuma y’inama yawuhuje n’intumwa za EACRF […]