Komanda w’ingabo za EAC zikorera mu burasirazuba bwa RDC yagiye i Kinshasa

Umunyakenya uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Gen. Jeff Nyagah, yagiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kinshasa. Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko Lt Gen. Nyagah yageze i Kinshasa kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, yakirwa na Perezida Félix Tshisekedi mu biro bye. Lt Gen. Nyagah […]

Umuraperi Kanye West akomeje kuburirwa irengero

Nyuma y’imyitwarire idahwitse yatumye abantu benshi bakoranaga bitandukanya na we kurusha mbere hose, ubu hari ibihuha birimo kuvugwa ko Kanye West yazimiye . Mu gihe ibihuha byo kubura kwe bikomeje gukwirakwira kuri interineti, nubwo, benshi bibaza niba ari ukuri,, kuri ubu uwari manager we ufitanye nawe ikibazo mu rukiko nawe aremeza ko yagerageje kumushakisha ariko […]

Rusizi: Barasaba ko kwifuza umuceri kandi bawuhinga byarangira burundu

Aha bahabwaga umuceri w'iminsi mikuru, basaba ko wazongerwa

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko n’ubwo hari ikigenda gihinduka ku cyo bahoraga binubira cyo kwifuza umuceri barya kandi bawuhinga, kuko batawuhabwaga cyangwa bagahabwa intica ntikize itagize icyo ibamariye, bakarya ubahenze ku masoko nk’abatawuhinga, barasaba ko uwo bahabwa ubu wakwiyongera. Bavuga ko mbere ya 2012, igishanga kitarasaranganywa nta n’amakoperative yahabaga, uwejeje umuceri akawusekuza […]

Brésil yashyizwe mu cyunamo k’ubw’rupfu rw’umwami Pelé

Perezida Jair Bolsonaro wa Brésil yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo muri iki gihugu, mu rwego rwo kunamira rurangiranwa Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’ uheruka kwitaba Imana. Uyu mukambwe wafatwaga nk’Umwami wa ruhago ku Isi nyuma yo gufasha Brésil kwegukana ibikombe by’Isi bitatu, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 82 y’amavuko. Mu minsi itatu y’icyunamo yashyizweho, […]

Ukraine: Nyuma yo kuraswaho missile 120, abatuye Kyiv babyukiye ku bitero bya drones

Kuri uyu wa Gatanu, abatuye umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, basabwe kwerekeza mu bwihisho bw’ibitero by’indege zitagira abaderevu mu gihe inzogera yaburiraga ibi bitero yumvikanye hirya no hino mu mujyi, nyuma y’umunsi umwe u Burusiya bugabye igitero kinini cyo mu kirere kuva intambara yatangira muri Gashyantare . Nyuma gato ya saa munani za mu gitondo […]

Bisi ya Volcano yakoreye impanuka ikomeye muri Uganda

Imodoka nini (bisi) ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano express ya hano mu Rwanda, yakoreye impanuka ikomeye muri Uganda bamwe mu bari bayirimo barapfa abandi benshi barakomereka. Iyi bisi ifite plaque RAD 798B, yakoreye impanuka mu gasantere k’ubucuruzi ka Muhanga gaherereye mu rugabano rw’uturere twa Rukiga na Ntungamo. Yabaye mu rukerera (saa kumi) rwo kuri […]

Leta ya RDC ikeneye abasirikare bashya ibihumbi 350

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko hakenewe abasirikare bashya ibihumbi 350 bazafasha bagenzi babo kurinda igihugu. Bikubiye mu mushinga mushya Minisitiri w’ingabo wa RDC, Kabanda Gilbert, yagejeje kuri bagenzi be bagize guverinoma tariki ya 27 Ukuboza 2022. Kabanda yasobanuye ko ashingiye ku batuye muri RDC babarirwa muri miliyoni 100, ibihumbi 150 […]

Ndayishimiye yahishuye uko umuntu ukomeye yari yaramuzengereje mbere y’uko amufatira icyemezo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye uko umuntu utaravugirwagamo yari yaramuzengereje mbere y’uko amufatira icyemezo gikomeye muri uyu mwaka w’2022. Ubwo yasozaga umunsi wa gatatu w’amasengesho yo ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022, Ndayishimiye yavuze ko Satani yari yaratumye uyu muntu kuboha igihugu, bigera aho uyu Mukuru w’Igihugu abura yigira inama yo […]

Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana

Nyiramandwa Rachel, umukecuru wo mu karere ka Nyamagabe wari inshuti ya Perezida Paul Kagame, yitabye Imana azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 110 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022. RBA yatangaje ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Nyiramandwa wamenyekanye cyane nk’”Umukecuru wa Perezida”, yari […]

P. Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bwo kurinda igihugu, yunamira abasirikare baguye ku rugamba

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazishimiye ku bw’umurava n’ubunyamwuga zagaragaje mu kurinda igihugu mu mwaka wa 2022; aboneraho kunamira abasirikare babitakarijemo ubuzima. Ni ibikubiye mu butumwa bwifuriza Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya wa 2023 Perezida Kagame yazigeneye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022. Muri ubu butumwa Perezida […]