Itangazo rireba utubari muri Mahoko ryatumye abantu bacika ururondogoro

20221231_124202.jpg

Itangazo rireba utubari two mu midugudu igize Akagari ka Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu muri iyi minsi mikuru, ryatumye abakoresha Twitter bacika ururondogoro bibaza kuri zimwe mu ngingo zirigize. Mafene de Kigali ati ” Mu rwego rwo kubungabunga umutekano? Bisobanuye ko umutekano ugeramiwe c iyo mu bice by’ibirunga. Serugendo Enea akagari […]

Papa Benedict XVI yapfuye

Papa Benedict XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022. Papa Benoit XVI witabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko, yayoboye Kiliziya kuva muri Gicurasi 2005 kugeza muri Gashyantare 2013 ubwo yeguraga ku mpamvu z’uburwayi. Yari yasimbuye Papa Yohali Pawulo II witabye Imana muri 2005. […]

Uko gahunda z’ingendo ku banyeshuri bitegura gusubira ku masomo iteye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko ingendo z’abanyeshuri bitegura kujya gutangira igihembwe cya kabiri iteye. NESA yatangaje ko abanyeshuri bagomba gutangira gusubira ku ishuri tariki ya 05 Mutarama 2023. Uwo munsi hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Huye na Nyaruguru two mu aajyepfo y’u Rwanda; abo mu twa Rubavu na Nyabihu […]

Kigali: Iby’urusengero rwashyizwe ku isoko byabaye ibindi bindi

Ubuyobozi bukuru bw’Itorero Ebenezer Rwanda, bwagize icyo buvuga ku makuru y’urusengero rwaryo rw’i Kagugu byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko, buvuga ko uru rusengero rutari kugurishwa ahubwo ko byakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’iri torero. Muri iki cyumweru, inkuru y’uru rusengero rwashyizwe ku Isoko, iri mu zagarutsweho cyane, aho bamwe bibazaga uburyo n’inzu z’Imana na […]

Ubushinwa bwasabwe kutagira ubwiru uko COVID-19 ihagaze

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko rikeneye kumenya amakuru ya nyayo ajyanye n’uko Covid-19 ihagaze mu Bushinwa, rikamenya umubare w’abari mu bitaro, abahitanwa n’iyi ndwara n’uw’abarembye kugira ngo hamenyekane uko yakwirindwa Ibi OMS yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 inagaragaza ko ikeneye kumenya umubare wa nyawo w’abaturage bakingiwe. Mu […]

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko 2023 izaba nziza kurusha 2022, abaha umukoro

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko afite icyizere cy’uko umwaka utaha wa 2023 ushobora kubera mwiza u Rwanda kurusha uwa 2022 uri kugana ku musozo. Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryakeye, ubwo we na madamu we bifatanyaga n’ababarirwa mu 3,000 bari baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 […]

Ukraine irigamba kwica abasirikare 200 b’u Burusiya mu munsi umwe

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kivuganye abasirikare babarirwa muri 200 b’u Burusiya, mu gihe cy’umunsi umwe gusa. Ukraine ivuga ko yishe aba basirikare ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022. Ni nyuma yo guhanganira n’ingabo z’u Burusiya mu karere ka Kherson. Ukraine ivuga ko uretse bariya basirikare yivuganye, hari n’abandi 115 bakomerekeye mu karere […]

Sudani y’Epfo irizera gutera ikirenge mu cya RDC

Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko ifite icyizere cyo gutera ikirenge mu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo igakurirwaho ibihano biyemerera kongera kugura intwaro. Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba muri Sudani y’Epfo, Angelina Teny, yavuze ko kuba igihugu cye kigiye kohereza Ingabo kugarura amahoro muri Congo abibona nk’inzira yatuma inzitizi z’ibihano Sudani y’Epfo […]

Bidasubirwaho Cristiano Ronaldo ni umukinnyi mushya wa Al Nassr

Ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana na Manchester United yahoze akinira. Iyi kipe yemeje ko yasinyishije uriya munya-Portugal amasezerano y’imyaka ibiri. Mu kwezi gushize ni bwo Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United bari bagifitanye amasezerano y’umwaka umwe, nyuma yo kugirana ikiganiro cyaje kurikoroza […]