RDC yihakanye ijwi ryumvikanamo Gen. Omega wa FDLR
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Gen. Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yamaganye ijwi rimaze iminsi rikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ryumvikanamo izina rya General Pacifique Ntawunguka (Omega) uyobora umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Iri jwi ry’iminota 13 ryumvikanamo uwiswe ‘General Mugabo’ aganira n’uwo yita ‘Excellence’ bivugwa ko ashobora kuba ari Perezida wa RDC, Félix […]
Imikoreshereze y’ikarita y’umweru n’iy’icyatsi kibisi muri ruhago
Itangwa ry’ikarita y’umweru muri Portugal ryongeye kuzamura impaka ku makarita yaba atangwa ku mikino y’abakina ruhago (umupira w’amaguru) kinyamwuga ku Isi. Mu busanzwe abantu bamenyereye amakarita abiri gusa muri ruhago; ikarita y’umuhondo ihabwa umukinnyi ukoze ikosa rikomeye ariko ryakwihanganirwa ndetse n’ikarita itukura ihabwa umukinnyi ukoze ikosa rikabije rinatuma ahita asohorwa mu kibuga, byaba ngombwa agasiba […]
Umuyobozi muri Amerika yatangaje ko Ingabo za Eritrea zikiri ku butaka bwa Ethiopia
Umuyobozi mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko ingabo za Eritrea zikiri muri Ethiopia nubwo zasubije inyuma umupaka, zivuguruza abategetsi ba Ethiopia bavuga ko Abanya-Eritereya bamaze kugenda . Ingabo za Eritrea zafatanyije n’ingabo za Ethiopia kurwanya inyeshyamba mu ntambara imaze imyaka ibiri ihuza guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu […]
Umunyamerika yahishuye uko yagerageje kuburizamo ibitero bya USA kuri Saddam Hussein
Scott Ritter, umusesenguzi mu by’umutekano wabaye mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi, ashinzwe ubutasi, akaba n’umwe mu bari bayoboye Komisiyo yihariye y’Umuryango w’Abibumbye yari ishinzwe kugenzura ikoreshwa n’ikorwa ry’intwaro kirimbuzi muri Iraq, yahishuye uko yagerageje kuburizamo ibitero kuri Saddam Hussein ariko bikaba iby’ubusa. Uyu Munyamerika w’imyaka 61 y’amavuko, mu nyandiko […]
London: Minisitiri w’Intebe yirukanye muri guverinoma uwari chairman w’ishyaka riri ku butegetsi
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yirukanye Nadhim Zahawi wari umuyobozi w’ishyaka ry’aba conservateur nyuma y’uko umujyanama w’imyitwarire ye yemeje ko habaye “ukurenga gukabije” ku mahame agenga abaminisitiri . Mu ibaruwa yasohowe na Downing Street mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe yavuze ko yagize uruhare mu kubahiriza umuhigo we wo guharanira ko guverinoma […]
Tshisekedi yijeje Abanyekongo ko hafashwe ingamba zo guhagarika ibikorwa by’u Rwanda na M23
“Perezida wa Repubulika yifuje guhumuriza abaturage ba Congo bose muri rusange, ndetse n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, ko hafashwe ingamba zose zo guhagarika ibikorwa by’u Rwanda n’umutwe w’iterabwoba M23”, ibi minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yabitangaje akomoza ku byaganiriwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu 27 Mutarama . Nk’uko yabitangaje, ngo Perezida wa Repubulika yamenyesheje […]
Musanze: Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho gukubita umunyeshuri w’imyaka 8
Umuyobozi w’ishuri rya ‘Spes Nova Junior Academy’ witwa Niyonsenga Maximilien afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kubera gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 8 mwene Ntirenganya Erneste na Uwizeyimana Alliance, batuye mu mudugudu wa Ntenya, Akagari ka Nyangwe , umurenge wa Gahunga ahazwi nko ku Kanyirarebe. Uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza […]
Nyuma y’aho Kitshanga ifashwe, abatuye Goma basabwe kudahumbya
Meya w’umujyi wa Goma, Komiseri Kabeya Makossa François yasabye abahatuye kuba maso cyane, bagatanga amakuru ku bantu bose bakeka ko babahungabanyiriza umutekano. Mu itangazo yashyizwe yashyizeho umukono tariki ya 27 Mutarama 2023, Komiseri Makossa yasobanuye ko ahakwiye kugenzurwa cyane ari ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, mu mashuri, mu masoko, mu tubari no mu tubyiniro. […]
U Burusiya bwahambirije ambasaderi w’ikindi gihugu nyuma yo kwirukana uwa Estonia
Ambasaderi wa Latvia i Moscou, Maris Riekstins, yategetswe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya kuva mu gihugu bitarenze ibyumweru bibiri. Ku wa Gatanu, Dacija Rutka, charge d’affaires wa Latvia i Moscow, yahamagajwe muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho yamenyesherejwe icyo cyemezo . Ku wa Mbere, Riga yari yavuze ko Moscow irimo kumanura urwego rw’ububanyi n’amahanga, avuga […]
Intambara ya gatatu y’Isi niba, byose bizahinduka umuyonga: Medvedev
Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, yaburiye abifuza intambara ya gatatu y’Isi kuko ngo ivumbutse ibintu byose biri ku Isi byahinduka umuyonga. Medvedev yavuze aya magambo asubiza Minisitiri w’ingabo w’u Butaliyani, Guido Crosetto wavuze ko u Burusiya bwinjije ibifaru muri Ukraine no ku mbibi buhana n’ibihugu by’Uburayi, iyi ntambara yahita iba. Minisitiri […]