Nta mishyikirano tuzagirana na M23, nidasubira muri Sabyinyo: Muyaya

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta mishyikirano izabaho hagati yabo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe utakubahiriza icyemezo wafatiwe cyo gusubira mu birindiro biri hafi y’ikirunga cya Sabyinyo. Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi ibiri abakuru b’ibihugu bigize […]

Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?

Paul Kagame na Mobutu Sese Seko mu gihe cy'imishyikirano ya FPR na MRND

Kugira ngo ubone aho Leta cyangwa ubutegetsi buhanganye n’inyeshyamba bufata iya mbere mu gusaba ibiganiro n’ababurwanya byagusaba gukora urugendo rwenda kungana n’urujya ku kwezi. Ibi kandi ubisanga hafi mu moko yose atuye Isi, aho Leta cyangwa ubwami n’ababurwanya bajya kuganira ari uko amazi yarinze kurenga inkombe kandi na mbere hose ibibazo baba bafitanye byarageze kuri […]

Shaddyboo yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu 2021

Iki gihembo Shaddyboo yari yaragihawe mu 2021, aza kucyamburwa

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo, yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu mwaka w’2021 gusa akaza kucyakwa. Mu 2021, Shaddyboo yari yatsindiye igikombe cy’abantu bakoze ibikorwa byiza by’intangarugero (Influencers) bakagarukwaho cyane mu Rwanda, gusa icyo gihembo bahise bakimwaka ngo kuko harimo amakosa yagombaga gukosorwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, abakoresha […]

M23 iravuga ko yabohoje Abanyekongo 300 bari mu maboko ‘y’umwanzi’

Abarwanyi ba M23 bakoze iyi operasiyo yo 'kubohoza' Abanyekongo barenga 300

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 uravuga ko wabohoje Abanyekongo barenga 300 bari mu maboko ‘y’umwanzi’ ari we ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FDLR, Mai Mai n’abacancuro. Perezida wa ARC/M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko operasiyo kabuhariwe yo kuhoboza aba Banyekongo bari barafatiwe bunyago mu kigo cy’abihaye Imana cya Mokoto yabaye ahagana saa tatu z’igitondo […]

Ukwitana ba mwana hagati ya RDC na M23 ku warashe kajugujugu ya MONUSCO

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje umutwe wa M23 kuba ari wo uheruka kurasa kuri kajugujugu ya MONUSCO yerekezaga i Goma. Ku Cyumweru tariki ya 05 Gashyantare ni bwo iyo kajugujugu yarashweho n’abantu batatangajwe, ubwo yari igeze muri Teritwari ya Nyiragongo ijya i Goma. MONUSCO mu itangazo yasohoye yavuze ko iyi kajugujugu yari […]