Habayeho kurasana hagati y’abaturage ba Kenya na Sudani y’Epfo

Abayobozi bo mu bihugu bya Kenya na Sudani y’Epfo bahuye kugira ngo baganire ku makimbirane abaturage babyo bagiranye ku mipaka bapfa inzuri z’amatungo Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, Sudani y’Epfo yahamagaje intumwa ya Kenya muri Juba, Samwel Nandwa, kugira ngo baganire ku kibazo cy’imirwano yahuje abaturage babo kandi bamagane ibivugwa ko ari igitero cya […]

Full Figure yibukije Zari ko ubukire butamuha ubushobozi bwo kugumana umugabo yifuza

Umuhanzi Jennifer Namutebi Nakanguubi uzwi cyane muri Uganda ku izina rya Full Figure, yizera ko umushabitsi Zari Hassan uzwi cyane ku izina rya Zari The Boss Lady yakunzwe bihagije bityo rero akwiye kumenya ko kuba umukire bidatuma ashobora kugumana umugabo yifuza. Full Figure, ni umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umuziki kandi akunze kuvuga […]

Tottenham yahombye amapawundi miliyoni 46 yari yiteze muri Afurika y’Epfo

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yaburijemo amasezerano yo kwamamaza ikipe y’umupira w’amaguru ya Tottenham Hotspur yari kugirana n’ikigo cy’ubukerarugendo, SAT (South African Tourism). Byari byitezwe ko ikipe ya Tottenham igirana na SAT amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye mu byo kwamamaza afite agaciro ka miliyoni 42.5 z’amapawundi ariko biza kuburizwamo. Impamvu zitangwa n’Inteko ishinga amategeko yo […]

Perezida wa Angola yaba yarasabye RDC kuva muri EAC

Tshisekedi na Lourenço baganiriye ku mutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC

Biravugwa ko Perezida wa Angola, João Lourenço aherutse gusaba mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu cye cyava mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), niba gishaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo. Tariki ya 7 Gashyantare 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko muri Angola, yakirwa na Lourenço, bagirana ikiganiro cyari […]

Kenya: Igikuba cyacitse ubwo ‘abapolisi bataramenyekana’ bagotaga urugo rw’uwabaye Minisitiri w’umutekano

Urugo rwa Dr Fred Matiang’i wabaye Minisitiri w’umutekano w’imbere muri Kenya rwaraye rugoswe n’abapolisi bataramenyekana, bica igikuba mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko umubare utazwi w’abapolisi kabuhariwe ba Kenya ari bo baraye bagose urugo rwa Matiang’i ruherereye mu gace ka Karen mu murwa mukuru, Nairobi, mu ijoro. Abanyamategeko ba Dr Matiang’i batangaje ko […]

Perezida Kagame abona Tshisekedi atazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abona mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, atazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro agamije gukemura aikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, yibanze ku mubano w’ibi bihugu utameze neza, avuga ko Tshisekedi […]

M23 yerekanye ba Ofisiye 5 ba FARDC baheruka kuyiyungaho

Umutwe wa M23 werekanye batanu bahoze ari ba Ofisiye mu gisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) ndetse na Polisi ya Congo; mbere yo gutoroka bakawiyungaho. Aberekanwe barimo Major Gakufi Desiré wahoze ari Komiseri wungirije wa Polisi ya RDC mu gace ka Kitchanga muri Masisi ushinzwe imiyoborere. Barimo kandi Colonel Bahati Gahizi John wahoze ari komanda wungirije […]