CG Dan Munyuza yasimbuwe ku buyobozi bukuru bwa Polisi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuye ku nshingano Commissioner General Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, CG Munyuza yasimbuwe na DCG Felix Namuhoranye wari umwungirije. Naho CP Vincent Sano we yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Muri Minisiteri y’ingabo, Perezida […]
Abareberera inyungu z’umuhanzi Jowest bemeje ko amaze ibyumweru birenga bibiri afunzwe
Kompanyi ireberera inyungu z’umuhanzi Giribambe Joshua wamampaye nka Jowest yemeje ko amaze igihe kirenga ibyumweru bibiri afunzwe nyuma yo guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 ni bwo hasakaye amakuru y’uko uyu muhanzi amaze iminsi atawe muri yombi, aho byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utari wuzuza […]
FARDC irashinja M23 kuyigabaho ibitero bikomeye ku birindiro bine
Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) kirashinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kuzigabaho ibitero bikomeye ku birindiro byacyo bine. Umuvugizi wa Zone ya 3 ya FARDC ifite icyicaro i Goma, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, asobanura ko M23 yagabye ibi bitero ku birindiro bya Kyahemba, Butchalwichi, Kihusha na Lubula muri teritwari ya Masisi, […]
Mary Magdalene wibagishije amabere aricuza
Nyuma yo kwerekana ibere rye ryaturitse, umunyamideli Mary Magdalene wamamaye kuri Instagram nka @1800leavemaryalone, yavuze amagambo atangaje ku bijyanye n’ingaruka yatewe no bushaka kugaragara neza ahindura imiterere ye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Magdalene ukomoka muri Canada yasangije abamukurikira ubutumwa burebure bwiganjemo kwicuza kwinshi ndetse agira inama abakobwa bifuza kugagarara neza, bagahitamo kubagisha amabere […]
Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023. Mu murwa mukuru, Kyiv, Biden yakiriwe na mugenzi we uyobora Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro cyibanda ku bufatanye mu kurwanya ibitero by’ingabo z’u Burusiya. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ubwo Biden yari muri […]
FARDC yazanye izindi ndege z’indwanyi na Kajugujugu z’intambara
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyabonye izindi ndege z’intambara zirimo za kajuguugu ndetse n’izindi ndege z’indwanyi zishobora kuba nazo ari izo mu bwoko bwa Sukhoi nk’uko amashusho yashyizwe kuri twitter abigaragaza . Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, uvuga ko FARDC ikomeje kwigwizaho ibikoresho bihambaye by’intambara. Yabitangarije Bwiza TV na […]
Uburyo bwatuma umugore wawe acururuka mu gihe yarakaye cyane
Nta mugabo wifuza kubona umugore we yarakaye kuko ubwo burakari bushobora guteza ibibazo mu mibanire yabo bombi mu gihe butitaweho ngo bukemurwe. Ku bw’izo mpamvu, niba ugira umugore ujya arakara cyane, ukeneye kumenya uburyo bwiza wakoresha umucururukisha. Abagore bakunda kugira uburakari bwinshi, akenshi ugasanga abagabo babo ntibafite uburyo bwo guhangana na bwo. Ugomba kuba umugabo […]
AU ihangayikishijwe n’imyenda ibihugu bya Afurika bifitiye amahanga
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uhangayikishijwe n’imyenda ibihugu byo kuri uyu mugabane bibereyemo ibyo hanze yawo kuko kwishyura bikomeje kuba ingorabahizi Ku wa 17 Gashyantare 2023, inama yahurije abakuru b’ibihugu byo muri Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia, ubuyobozi bwa AU bwerekanye uburyo amadeni akomeje kwiyongera. AU ibinyujije muri abanki yayo itsura amajyambere, yagaragaje impungenge […]
Rutsiro: Umwana w’imyaka 8 yatoraguye igikapu cyatawe na ba mukerarugendo, arakibasubiza

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba yashimiwe nyuma yo gushyikiriza ba mukerarugendo igikapu cyabo yatoraguye. Umuholandikazi Mirka Eikelschulte utuye mu Rwanda, mu butumwa bushimira by’umwihariko uyu mwana,yasobanuye ko inshuti ze zasuraga iki gihugu ku nshuro ya mbere, zaburiye iki gikapu mu muhanda wa Musanze-Kibuye. Mirka yatangaje ko inshuti ze […]
Mukuralinda arasaba urubyiruko kwamamaza ko M23 atari Abanyarwanda
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, atasaba urubyiruko rw’u Rwanda kwamamaza ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda. Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, ashingira ku byemezo byafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Luanda muri Angola. Yavuze ko muri […]