USA yongeye gusaba u Rwanda ‘gukura ingabo’ muri RDC
Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), bityo ko rusabwa kuzikurayo. Bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ibi biro, Ned Price, rikomoza ahanini ku byemezo biherutse gufatwa n’akanama k’umuryango […]
Rutsiro: Abagore barenze ku cyitwaga ‘kirazira’, bagana umurimo w’ubuvumvu

Kuva kera na kare, cyaraziraga kikaziririzwa nta mugore wakamaga inka, ntawagikaga imitiba y’inzuki cyangwa ngo azihakure, ntawuriraga inzu, ntanuwatwaraga imodoka, moto cyangwa igare cyangwa se kwambara ipantalo ariko aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo burya “Kiliziya yakuye kirazira”, kuri ubu, byose barabikora kandi bakabishobora ndetse hamwe na hamwe bagasumbya n’abagabo, bakazamura ingo zabo. Rumwe mu ngero […]
GUKOSORA: Karangwa uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga ibyaha bya jenoside arashakishwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruravugwaho gushakisha uwitwa Karangwa Charles uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 82 y’amavuko ibyaha bifitanye isano jenoside yakorewe Abatutsi kandi urukiko rwaramugize umwere mu mwaka ushize. Ni nyuma yo guta muri yombi Mbarushimana Jean Pierre bikekwa ko bafatanyije icyaha cyo guhimba inyandiko, tariki ya 31 Mutarama 2023, bose bavugwa muri dosiye ya […]
Shaddyboo yasabye urubyiruko guhagurukira indwara y’agahinda gakabije
Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo arasaba buri muturarwanda kurwanya indwara y’agahinda gakabije, kuko ngo ikomeje gufata intera mu rubyiruko. Ni ubutumwa yatanze anyomoza abamaze iminsi bavuga ko afite arwaye iyi ndwara, babishingiraga ku magambo aherutse gutangaza. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa 3D TV, Shaddyboo yagize ati: “Hano hanze hari abantu benshi bafite agahinda […]
Uko abarimo Real Madrid, FC Barcelona na Bayern Munich bigeze kugererwa mu kebo bagereramo andi makipe

Nta gihe gishize Real Madrid yandagaje Liverpool iyisanze iwayo ikayihatsindira ibitego 5; ibyatumye abantu basubiza amaso inyuma bakareba intsinzwi zikomeye amakipe akomeye i Burayi yaba yaragize cyane cyane mu mikino ya UEFA Champions. Muri ruhago ikipe ishobora gutsindwa ibitego byinshi atari uko isanzwe ari ikipe mbi, ahubwo ari umukino wayibereye mubi hakibazwa niba ari iyo […]
Nigeria: Umukandida ku mwanya wa sena yarashwe, umubiri we uratwikwa
Oyibo Chukwu wari Umukandida uhatanira umwanya muri Sena ya Nigeria, yiciwe hamwe n’abo bari kumwe bavuye kwiyamamaza imirambo iranatwikwa. Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo Oyibo Chukwu hamwe n’abo bari kumwe barashwe bahita bahasiga ubuzima, imirambo yabo itwikwa n’abari bagabye igitero ubwo bari bavuye muri Leta ya Enugu mu majyepfo ya Nigeria. […]
Nyuma y’umunsi umwe avuye muri Kasho, Jowest yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’itabwa muri yombi rye
Umusore uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda uzwi ku izina rya Jowest, nyuma y’umunsi umwe arekuwe, yahise ashyira hanze indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo yashinjwaga. Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo uyu muhanzi Joshua Giribambe wamamaye nka Jowest yagizwe umwere ku byaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse […]
Beatrice Munyenyezi yongeye kwiyama umucamanza
Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri jenoside yongeye kwihaniza umucamanza uyobora inteko iburanisha urubanza rwe, amushinja kubogamira ku bushinjacyaha avuga ko nta butabera yamuha . Inteko iburanisha yari yafashe icyemezo cyo kuzumva abatangabuhamya bamushinja batagaragara imbere y’urukiko. Beatrice Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu; we aburana ahakana. Kuri uyu wa Kane, urukiko […]
Tour du Rwanda: Chris Froome yahuye n’umwaku, umunya-Afurika y’Epfo atwara étape ya 5
Umunya-Afurika y’Epfo Callum Ormiston ukinira ikipe y’Igihugu cye ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2023, nyuma y’uko Umwongereza Christopher Froome wahabwaga amahirwe yo kukegukana nyuma yo kukayobora igihe kirekire agize ikibazo cy’igare. Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kuri uyu wa Kane kavaga mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu, […]
Kidum yatangaje ko atagiye muri Kenya kubera impamvu za politike
Umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane muri muzika ya Africa y’iburasirazuba nka Kidum Kibido ubwo yageraga mu Rwanda yahakaniye itangazamakuru amakuru yamuvugwagaho ko yaba yaragiye kuba muri Kenya kubera ibibazo bya politike. Ubwo yageraga i Kanombe, uyu muhanzi yakiriwe n’ibitangazamakuru bitandukanye maze abazwa ibibazo bijyanye na muziki y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho. […]