Depite Lubaya abona imbaraga zose RDC yakoresheje irega u Rwanda zarapfuye ubusa
Umudepite Claudel Lubaya uhagarariye intara ya Kananga mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo abona imbaraga ubutegetsi bw’igihugu cye bwakoresheje burega u Rwanda zarapfuye ubusa. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Depite Lubaya yavuze ko ashingiye ku magambo intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano zavuze ubwo zari muri […]
Ibyo kurya udakwiye gutegura ku ifunguro ry’umugoroba
Buri gihe ni byiza kurya ifunguro ry’umugoroba, kandi ukirinda ibintu by’amavuta, ibikungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga mu gihe uri kurya kugira ngo ugire ijoro ryiza. Imibiri wacu yitwara mu buryo butandukanye mu gutunganya ibiryo twariye mu ijoro kandi ibi bishobora kutugiraho ingaruka zo kubura ibitotsi. Byongeye kandi, ibiryo bifata igihe cyo kunozwa (igifu kibisya) mu […]
Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bahembwe na CAF
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, kuri uyu wa Kabiri bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Umuhango wo kukibashyikiriza wabereye muri Kigali […]
Musanze: Gitifu yasenyeye uwubatse aho Meya ahamya ko kuhatura byemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Hanyurwabake Théoneste aherutse gusenya inzu umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu yubakaga mu mudugudu wa Burengo, akagari ka Gakingo, mu gihe Meya yemeza ko kubaka aha hantu byemewe kuko ibyangombwa bigaragaza ko ari aho gutura. Niyirurugo yatangarije BWIZA ko mu masaa kumi y’umugoroba wa tariki ya […]
Ibyamamare byitabira Inteko ya FIFA mu Rwanda
Kuri uyu wa 13 Werurwe kugeza ku wa 17 mu Rwanda haraba habera Inteko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), aho ihuriza hamwe abasaga ibihumbi 2 baturutse mu mashyirahamwe, impuzamashyirahamwe, n’abafatanyabikorwa mu mupira w’amaguru bo mu bihugu bigera kuri 211. Kimwe mu bikorwa bitegereje kubera muri iyi nteko ya FIFA ni amatora ya Perezida wa […]
Minisitiri Musabyimana atekereza ko ibyiciro by’ubudehe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda
Minisitiri w’ubutegetsi w’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko atekereza ko ibyiciro by’ubudahe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda, bityo ko bidakwiye guhabwa agaciro. Uyu muyobozi yabivuze ubwo yari imbere y’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’imibereho myiza, tariki ya 10 Gashyantare 2023. Yagize ati: “Buriya iyo utekereje [wenda ntabwo nari mpari biba] […]
Menya ingaruka ziterwa no kureba filime ziteye ubwoba
Iyo ureba filime ziteye ubwoba, ubwonko bwawe buba buzi ko ibyo ureba muri filime atari ukuri, gusa ariko umubiri wawe wo ubyakira nk’aho ari byo. Sally Winston, impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ihungabana cya Maryland, asobanura agira ati: “[Iyo ureba filime ziteye ubwoba], umutima wawe uratera kandi imisemburo ya adrenaline […]
Ba mudahushwa b’u Burusiya barashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
Ukraine irashinja abasirikare babiri b’Abarusiya gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko, ndetse no gufata nyina ku ngufu bamufatiyeho imbunda imbere y’umugabo we. Ubushinjacyaha bwo muri Ukraine mu kirego buheruka gutanga, buvuga ko bariya basirikare bo muri Brigade ya 15 ishinzwe gukoresha imbunda ziremereye bakoze ariya mahano muri Werurwe 2022, bayakorera mu karere ka Brovary kegereye […]
Somalia: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye 5 abandi barimo guverineri barakomereka
Kuri uyu wa Kabiri, byibuze abantu 5 bapfuye abandi 11 barakomereka, barimo na guverineri, mu gitero cy’ubwiyahuzi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Somalia . Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko amaso ari ku mutwe wa Al Shabaab, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, uhora ugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri iki gihugu gikennye cyo mu ihembe rya Afurika. Umuyobozi […]
Mushikiwabo yababajwe n’amagambo ya Perezida wa Tunisia
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yatunguwe kandi ababazwa n’amagambo Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed yavuze ku bimukira baturutse mu bihugu biri mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Tariki ya 21 Gashyantare 2023, Perezida Saïed yatangaje ko mu gihugu harimo kuberamo urugomo n’ibyaha bikorwa n’agatsiko […]