Papa Francis yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro batewe n’ibiza

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro batewe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda. Mu butumwa yoherereje umuhagarariye mu Rwanda, Arikiyepisikopi Arnaldo Catalan kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023, nk’uko Vatican News ibivuga, Papa Francis yavuze ko ari gusengera abagizweho ingaruka n’ibi biza. Arikiyepisikopi yavuze ngo Papa Francis […]

Perezida Kagame yagiye kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bari i Londres mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III wa kiriya gihugu. Ni umuhango uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame nyuma yo kugera mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Iki […]

FARDC irashinjwa kwicira abasivile batari bake mu gace ka Kizimba

Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwicira abasivile mu gace ka Kizimba ho muri Teritwari ya Rutshuru, usaba inzego zitandukanye gukora iperereza kuri ubu bwicanyi. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yamaganye ubu bwicanyi mbere yo gusaba abaribo EJVM, Urwego rushinzwe gucukumbura ibibazo […]

Francine Niyonsaba arasaba abayobozi bashinzwe siporo kwegura bwangu

Umurundikazi wegukanye amarushanwa mpuzamahanga menshi yo kwiruka arasaba komite ishinzwe imikino mu Burundi, CNO (Commitée Nationale Olympique) kwegura bwangu kuko ngo nta neza bifuriza siporo yo muri iki gihugu. Uyu mukobwa tariki ya 19 Mata 2023 yatangaje ko mu gihe irushanwa rya Paris 2024 ryegereje, abagize komite ya CNO bo ntacyo bari gufasha abakinnyi mu […]

Muri Gatsibo ngo hari abatizanya udukingirizo twakoreshejwe

agakingirizo-1-e1502831978560.jpg

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi mu ntara y’ i Bururasirazuba , haravugwa bamwe mu bakoresha udukingirizo bamara gukora imibonano mpuzabitsina bakadutiza bagenzi babo nabo bakadukoresha muri icyo gikorwa. Impamvu igarukwaho ngo n’uko hari ubucye bw’udukingirizo aho usanga udukeneye agenda ibilometero hafi 3 kugirango agere aho tugurirwa. Abaganiriye n’umunyamakuru wa radiotv10, bavuga ko […]

Emir wa Qatar yafashe mu mugongo Perezida Kagame

Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yihanganishije Perezida Paul Kagame nyuma y’ibiza biheruka guhitana Abanyarwanda 130. Ubutumwa buri ku rubuga rw’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) buvuga ko “Nyakubahwa Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yihanganishije nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’abazize imyuzure yibasiriye u Rwanda, akifuriza abakomeretse […]

Burundi: Ishyaka UPRONA ryari ryaracitsemo ibice bibiri ryongeye kwishyira hamwe

fvodqgtwicstzla.jpg

Ibice bibiri by’ishyaka UPRONA, icyari kiyobowe na Evariste Ngayimpenda , n’ikindi cyemewe n’amategeko cyari kiyobowe na Olivier Nkurunziza byatangaje ko byongeye kwishyira hamwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 3 Gicurasi 2023 . Olivier Nkurunziza yatangaje ko hari hashize umwaka urengaho ukwezi bari mu biganiro hagati y’impande zombi kugira ngo bagere kuri iki […]

Miss Burundi 2023:Mu mafoto arenga 20, dore uburanga bw’abakobwa bantsinze ijongora rya 1

fvpvyvwx0aa5uke.jpg

Hashize iminsi micye mu Burundi batangije igikorwa cyo kwandika abakobwa bifuza kwitabira irishanwa rya nyampinga 2023. Mu biyandikishije uko ari 140 mu ijonjora ry’ibanze, 26 nibo bamaze kujonjorwa bakizatabira icyiciro gikurikiyeho. Igisonga cya mbere cya Miss Burundi kizagenerwa 2 500 000 Fbu, Igisonga cya kabiri kizagenerwa 2 000 000Fbu na ho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe […]

Rugongo na Point G, isoko y’uburyohe mu gihe cy’imibonano

image_2023-05-04_034124860.png

Akenshi abashakanye usanga bagera mu gihe cyo gutera akabariro ntibamenye uko bitwara ku buryo bishoboka ko bashobora no gukimbirana nyuma y’uko badafite ubwo bumenyi. Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe uburyo, bimwe mu bice by’umubiri w’umugore bishobora kuba imvano y’ibyishimo haba kuri we cyangwa umugabo mu gihe cyo gutera akababariro. Tugiye kwifashisha urubuga rwa medicalnewstoday.com […]

Abanyafurika y’Epfo barasaba u Bwongereza kubasubiza diyama yabo iri mu ikamba ry’umwami

Bamwe mu Banyafurika y’Epfo barahamagarira u Bwongereza gusubiza diyama nini ku Isi, izwi ku izina ry’Inyenyeri ya Afurika (Star of Africa), yashyizwe mu ikamba ry’ubwami Umwami Charles III agiye kwambikwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu utaha . Diyama ipima karat 530, yavumbuwe muri Afurika y’Epfo mu 1905 maze ishyikirizwa Ubwami bw’u Bwongereza nyuma y’imyaka […]