Amajyaruguru: Ibiciro by’ibiribwa byahagurukije abaminisitiri babiri
Abahinzi n’abacuruzi b’ibirayi barasabwa kubahiriza ibiciro byashyizweho birinda abamamyi babakoresha ibyaha mu nyungu zabo, hirengagizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Ni amabwiriza ku biciro by’ umuceri , Kawunga ndetse n’ibirayi yasohotse ku wa 19 Mata 2023 agaragaza uko buri gicuruzwa kigomba kugurishwa ku muturage ariko birangira bamwe mu […]
Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.2% muri 2023 – MINECOFIN
Ubukungu bw’ uRwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri 2023 ugereranyije na 8.2% muri 2022 bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku Isi . Ibi byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24 ikubiyemo gahunda z’iterambere Leta yateganyije gushyira mu bikorwa n’imibare […]
U Rwanda rurateganya ko uyu mwaka umusaruro w’ubuhinzi uzazamukaho 4% uvuye kuri 2%
Abayobozi b’u Rwanda baravuga ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uziyongeraho 4% muri uyu mwaka uvuye ku izamuka rya 2 ku ijana ryagaragaye mu 2022 . Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Gicurasi, na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya […]
Rihanna yaciye kuri Katty Perry mu kurebwa cyane

Bowl Halftime Show , ni igitaramo gikomeye cyane kitabirwa n’abahanzi batandukanye, iki gitaramo cyashyizweho mu guherekeza NFL (National Football League) muri Amerika. Umuhanzikazi Rihanna kuri ubu niwe uri kuvugwa cyane kuko amaze kurebwa n;abasaga miliyoni 121.07 ahigitse Katy perry wari umaze igihe kuri uwo mwanya. Kuva mu myaka 5 Rihanna adakora igitaramo, muri gashyantare nibwo […]
Umukuru wa UN yageze i Nairobi mbere yo kwerekeza i Bujumbura

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yageze i Nairobi muri Kenya mbere yo kwerekeza i Bujumbura mu nama y’akarere ka Afurika k’iburasirazuba yiga ku mutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Guterres yageze i Nairobi kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umunyakenyakazi, Amina Chawahir Mohamed. Perezida wa Kenya, Dr William […]
Rayon Sports mu nzira zo gutakaza ba rutahizamu 2 igenderaho
Ba rutahizamu Leandre Essomba Willy Onana na Joackiam Ojera Rayon Sports isanzwe igenderaho, nta gihindutse bazerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2022/23 uzaba umaze kurangira. Ojera ukomoka muri Uganda na Onana w’umunya-Caméroun bari mu bakinnyi Rayon Sports isigaye igenderaho cyane; ndetse ni bo baza ku isonga mu kugira uruhare […]
Ukraine: Kyiv n’ahandi hagabwe ibitero bya bombe nyuma y’amakuru yo gushaka kwica Putin
Abayobozi ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Ukraine baravuga ubwirinzi bw’ibitero by’indege bwari mu kazi i Kyiv mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane kandi humvikanye uguturika kw’ibisasu mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo no ku Cyambu cya Odesa . Impanda ziteguza ibitero zumvikanye mu turere two mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine harimo Dnipropetrovsk, […]
Umutekano w’igifu cyawe wawucunga wirinda ibi biribwa cyangwa ukabigabanya

Hari abantu benshi, usanga hari ibiribwa barya ugasanga bagize ikibazo mu gifu kandi mu by’ukuri mu gihe batabiriye usanga kiri gukora neza. Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo munda usanga batanga inama ku bantu barware igifu , kutarya cyangwa bakagabanya bimwe mu byo barya cyangwa se bakabigabanya kuko bigira uruhare mu guhungabanya indwara y’igifu. Ikinyamakuru everydayhealth.com, […]
Ukuriye ibiro bya Mushikiwabo yamenyesheje RDC ko OIF itakigenzuye amafishi y’itora yaho
Umuyobozi w’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) yamenyesheje komisiyo ishinzwe amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko uyu muryango utazagenzura amafishi y’itora yaho. Ni nyuma y’aho Depite Lambert Mende wigeze kuba Umuvugizi wa guverinoma ya RDC asabye iyi komisiyo kutazemerera OIF kugenzura amafishi y’itore acyangwa kugera ku mpapuro ziriho intonde z’abazatora, […]
Igipolisi cya Zambia cyakuye mu rugo rw’uwahoze ari perezida imodoka kivuga ko zibwe n’umugore we
Kuri uyu wa Gatatu, abapolisi benshi bitwaje intwaro nyinshi bagabye igitero ku nzu y’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, bahakura imodoka bivugwa ko zibwe n’uwahoze ari umugore wa mbere mu gihugu (ex-first lady) . Polisi yavuze ko “bakoze iperereza” nyuma ya raporo y’ubujura bw’imodoka eshatu kandi ko “bashoboye kumenya ko ziherereye mu rugo rwa […]