Umuvugizi wa guverinoma arasabira FDLR kubazwa inka iherutse kurasa

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, arasaba ko abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya demukarasi ya Congo baherutse kugaragara barasa inka bagezwa mu butabera. Tariki ya 2 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yumvikanamo abavuga Ikinyarwanda barasa inka. M23 ivuga ko byakorewe n’abarwanyi barimo aba FDLR mu muhanda […]

Dore ibihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi banywa urumogi

Ibibihugu byinshi ku isi ntabwo byemerewe kunywa ibiyobyabwenge by’umwihariko ikiyobyabwenge cy’urumogi. Ikoreshwa ry’urumogi hari ibihugu bimwe bibyemerewe ariko bigakorwa hatanzwe uburenganzira ariko hari n’ibindi bihugu bifite abaturage barunywa bitemewe ugasanga babikora bacungana na Leta. Mu bihugu bya Afurika, harimo ibifite abaturage benshi bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi aho usanga ibarurishamibare ryabo iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu. […]

Abakoresha imbunda barwanya abadafite intwaro ni ingurube: Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yamaganye yivuye inyuma abagize uruhare mu kurasa Ibrahim Tusubira AKA Isma Ichuli wamamamaye kubera gutangaza inkuru zinenga ubutegetsi, abita ingurube. Museveni yavuze ko mu mahame y’ishyaka NRM, hatarimo gutsinda umuntu udafite intwaro hakoreshejwe imbunda. Ati: “Namaganye ingurube zimwe zishe uyu Munya-Uganda. Ingurube zi zo zikoresha imbunda mu kurwanya abatumvikana na […]

U Bushinwa nabwo bwihimuye kuri Canada bwirukana umudipolomate wa yo

Kuri uyu wa Kabiri, u Bushinwa bwirukanye umudipolomate w’Umunyakanada wakoreraga muri Shanghai mu rwego rwo kwihimura nyuma y’uko Canada na yo ihambirije umudipolomate w’Umushinwa ukorera mu mujyi wa Toronto, ibikomeje kuzana umwukamubi mu mubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza . Ku wa Mbere, itariki 08 Gicurasi, Canada nibwo yirukanye umudipolomate w’Umushinwa, Zhao Wei, nyuma […]

Abakuru b’ibihugu 7 barajya kwifatanya na Putin kwizihiza Umunsi w’Intsinzi

Abaperezida na minisitiri b’intebe b’ibihugu birindwi byahoze bigize Repubullika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti batumiwe kwifatanya na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri . Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibitangaza, ngo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan yamaze kugera i Moscou, we na Perezida wa […]

Minisitiri Kazadi aremeza ko icyaba cyose kitakuraho ubuvandimwe bwa Kagame na Tshisekedi

Minisitiri w’imari muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, aremeza ko icyaba cyose kidashobora gukuraho ubuvandimwe bwa Perezida w’igihugu cyabo, Félix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame. Kazadi mu kiganiro yagiriye kuri Télé 50, yasubiye mu mateka ya vuba mu mwaka w’2019 ubwo Tshisekedi yatumiraga Perezida Kagame ngo bifatanye gusezera mu cyubahiro Etienne Tshisekedi wabaye […]

Ibitero by’indege bya Israel muri Gaza byahitanye 12 barimo abaobozi ba PIJ

Nibura abantu 12 biciwe mu cyo ingabo za Israel zavuze ko ari ibitero by’indege byibasiye abayoboke b’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad (PIJ) . PIJ yatangaje ko abayobozi bayo batatu, Jihad al-Ghannam, Khalil al-Bahtini, na Tariq Izz al-Deen, baguye mu bitero bya Israel hamwe n’abagore babo ndetse n’abana benshi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga. […]

Martin Fayulu arashinja Tshisekedi kumwibira ibirego ashyira kuri Kagame

Umunyapolitiki Martin Fayulu, arashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa batavuga rumwe kumwiba imvugo ikubiyemo ibirego bombi bamaze igihe bashyira kuri Perezida Paul Kagame. Hashize igihe kirekire Fayulu ashinja Perezida Paul Kagame kuba afite umugambi wo gucamo ibice Congo Kinshasa; ndetse uyu mugabo ari mu babaye inkomarume mu kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rwaba […]