Abadepite bakomeje kotsa igitutu Tshisekedi nyuma yo kwinubira ingabo za EAC

Abadepite bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bakomeje gushyira igitutu kuri Perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’aho yinubiye ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Tshisekedi uri mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023, yatangaje ko ingabo za EAC, keretse gusa iz’u Burundi, […]

Museveni yatangaje ko ahembwa umushahara muke

Museveni ashyira indabo ku isanduku irimo umurambo wa Engola

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, General (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guhemba abasirikare umushahara munini bitashoboka, atanga urugero ko na we ahembwa make. Yabivuze kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, ubwo yari ku kibuga cya Kololo mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Minisitiri w’umurimo, Colonel (Rtd) Charles Engola, uherutse […]

Icy’Amahoro: Rayon Sports yabirinduye Mukura, APR FC na Kiyovu rubura gica

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports igitego 1-1, mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza w’Igikombe cy’Amahoro amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’agapingane wabereye kuri Stade ya Bugesera. Ni umukino watangiranye no gusatirana ku mpande zombi, bisaba umunota wa 23 w’umukino ngo […]

Yolo The Queen, Ikimenyetso ku buhehesi bivugwa ko Hamonize yigishijwe na Diamond

Umuhanzi Harmonizer, uzwi cyane nka Konde Boy, aravugwaho kuzamura urwego mu gukunda abagore nyuma y’uko yamaze igihe kinini mu biganza by’umuhanzi Diamond Platinums nawe ujya avugwaho ubuhehesi bukabije. Mu minisi ishize nibwo ku binyamakuru bitandukanye, hakwirakwiye amakuru y’uko Harmonizer yatandukanye n’uwari umukunzi we Kajala Fridah ndetse uyu muhanzi anasiba Tatto yari yarashyize ku mubiri we […]

Umusenateri w’Umunyamerika arashinjwa uburiganya no kunyereza umutungo

Umusenateri w’Umurepubulikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Santos, wanze kwegura kubera kubeshya ku mwirondoro we, yashinjwe uburiganya, iyezandonke no kwiba amafaranga ya Leta, nk’uko Minisiteri y’Ubutabera yabitangaje kuri uyu wa Gatatu . Byari byitezwe ko yitaba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gataatu mu Rukiko rwa New York. Ku wa Kabiri, uwunganira Santos […]

U Rwanda rurateganya kohereza vuba Maj. Gen. Karamba muri Angola

Maj. Gen. Karamba yaganiraga na Perezida Samia Suluhu mbere yo kumusezeraho

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kohereza mu gihe cya vuba Major General Charles Karamba muri Angola kugira ngo arubere Ambasaderi muri iki gihugu kiri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo. Icyemezo cyo kugira Maj. Gen. Karamba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola cyafashwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 24 Werurwe 2023. Uyu musirikare yari asanzwe […]

DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo

f2478b00-ef15-11ed-a142-ab0e42bfd9c3.jpg

Muri kivu y’Amagepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi. Ababatabaye bavuze ko babasanze ku nkombe z’ikiyaga cya cyivu, Bikaba bivugwa ko bashobora kuba bari bahamaze nibura iminsi itatu bareremba hejuru y’amazi. Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko […]

RDC: Barasaba leta kubanza gusobanura neza ikizaba kizanye ingabo za SADC mbere y’uko zihagera

Mu kiganiro yagiranye na Actu30.cd, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi 2023, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya ya Congo (NSCC), Jonas Tshiombela, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza inshingano z’ingabo za SADC byemejwe kuwa Mbere ko zigiye koherezwa mu burasirazuba bw’igihugu . “Ubu kuva Umukuru w’igihugu ahindukiriye SADC, turizera […]

Inkende yatawe muri yombi yambikwa amapingu izira gusakambura inzu

Inkende yatawe muri yombi isakambura inzu

Ku mbuga nkoranyambaga , hakomeje gusakara amafoto y’inkende yatawe muri yombi izira gusakambura amabati yari asakaye ku nzu. Mu mashusho yafashwe agaragaza inkende yari iri hejuru y’inzu ifite umujinya ari nako igenda ikura amabati hejuru y’inzu y’umuturage.Ushinzwe gucunga umutekano kuri iyo nzu akimara kubona ibiri kuba yahise afata iyo nkende ayambika amapingu. Amakuru avuga ko […]

Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n’igihe yatorewe

Kuva mu 2001, ibihugu bitandukanye byiganjemo ibo mu Burayi na Amerika byamaze kwemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa mu mategeko, ho u Buholandi bwabimburiye ibindi mu gihe muri Afurika igihugu kigaragara kuri uru rutonde dukesha World of Statistics ari Afurik y’Epfo gusa. 2001: U Buholandi 2003: U Bubiligi 2005: Canada, Espagne 2006: Afurika y’Epfo 2009: Norvege, Sweden […]