Tshisekedi ‘aracyategereje’ u Rwanda rutayobowe na Kagame

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko ategereje kubona u Rwanda rutayobowe na Paul Kagame, kuko ngo ni bwo uburasirazuba bw’igihugu cyabo buzagira amahoro. Tshisekedi, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Botswana kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyabitangaje, yavuze ko u Rwanda rwateye igihugu […]

Kenya:Mu bahitanywe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa habonetse indi mirambo 25

morebodies.jpg

Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje gutumbagira kuko hongeye kuboneka indi mirambo 25 yiyongera kuyindi yarenganga 145. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 179, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje […]

Bwa mbere Wema Sepetu yahishuye impamvu yatumye atera indobo Diamond Platnumz

Wema Isaac Sepetu uzwi muri sinema ya Tanzania, ku nshuro ya mbere yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo. Wema na Diamond bakundanye hagati ya 2012 na 2014 mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo. Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yitwa Manara TV yavuze ko bigitangira yakundanaga n’umuhanzi […]

Raporo ya muganga yemeje ko Karasira Aimable arwaye mu mutwe

Isuzuma rya muganga ryemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma y’uko asabye ko yasuzumwa akabyemererwa n’urukiko.Ubu burwayi afite ngo burakomeye bisaba ko akorerwa ibishoboka byose kugirango ubuzima bwe burusheho kumera neza. Iyi Raporo igaragaje ko Karasira arwaye, nyuma y’uko we n’abamwunganira, basabye ko yajyanwa kuvuzwa hakarebwa niba ari muzima cyangwa arwaye.Yabisabye ubwo […]

Ambasaderi wa USA yasabye imbabazi Afurika y’Epfo

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu “yasabye imbabazi byeruye”, nyuma yo gushinja kiriya gihugu kugurisha intwaro u Burusiya. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ambasaderi Reuben Brigety yatangaje ko mu Ukuboza 2022 hari ubwato bw’u Burusiya bwavuye i Cape Town muri Afurika […]

Nyabugogo: Abarenga 10 bahanutse hejuru y’igorofa bashaka kureba Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu 12 ari bo bakomeretse, nyuma yo guhanuka ku igorofa riri i Nyabugogo kubera umubyigano bishimira kureba Perezida Paul Kagame. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo iyi mpanuka yabaye. Perezida Kagame wari uvuye gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu […]