Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka babangamira gukumira SIDA: RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka biri mu bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA. Ni ibyatangajwe na Dr Ikuzo Basile uyobora w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA muri RBC. Dr Ikuzo avuga ko bene ubu buraya bwambukiranya imipaka bubangamira urugamba rwo gukumira SIDA, kuko bigoye kumenya […]

Floriane Irangabiye yaba ari gutoterezwa muri gereza

Umunyamakuru w’Umurundikazi wigeze kuba mu Rwanda nk’impunzi, Floriane Irangabiye, yaba ari gukorerwa itotezwa muri gereza afungiwemo ya Muyinga. Radio Inzamba ivuga ko abatangabuhamya bayibwiye ko umuyobozi wa gereza tariki ya 16 Gicurasi 2023 yajyanye n’abantu babiri bambaye gisivili n’abapolisikazi bane, bajya mu cyumba Irangabiye araramo kugira ngo bamusake. Marie Louise Baricako uyobora umuryango Inamahoro uharanira […]

Abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai bakozanyijeho na FARDC

Umutwe w’abarwanyi ba Mai Mai wakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC) ibintu bisanzwe bitamenyerewe kuko uyu mutwe wari usanzwe ukorana bya hafi n’izi ngabo za Leta. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, aho muri iyi mirwano haguyemo abagera kuri 4 ku mpande zombi, babiri ku ruhande rwa […]

Sadate avuga ko yagaburiraga abana 40 buri munsi, agaharikwa n’ababikangamo abajura

Umushoramari wabaye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasobanuye uburyo yari yariyemeje kugaburira abana 40 bo mu muhanda buri manywa, agahagarikwa n’ubuyobozi bwabikanzemo abajura. Sadate utuye Kibagabaga mu karere ka Gasabo, yatangaje ko igikorwa cyo kugaburira abana bo ku muhanda cyatangiriye kuri babiri bamusabye amafaranga. Ati: “Aho ntuye Kibagabaga nigeze guhura n’abana babiri basabiriza mu […]

Amb. Busingye yasubije Gen Richard Dannatt uheruka kunenga u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije Gen Lord Richard Dannatt wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dannatt yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009. Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite […]