Zen Karate Do y’i Rubavu yegukanye irushanwa ryo kwibuka jenoside

Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate

Ikipe ya Zen Karate Do yo mu karere ka Rubavu yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinaga umukino wa Karate, itsinze kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.4 Iri rushanwa ryabereye muri Saint Andre, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, ribanzirizwa no kunamira abari abakinnyi […]

Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Bola Tinubu

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, Bola Tinubu. Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze muri Nigeria. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi ni bwo Tinubu azarahirira kuyobora Nigeria. Ni nyuma yo kwegukana intsinzi […]

Museveni yanenze abasirikare ba Uganda bagabweho igitero na Al-Shabab

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeje ko ikigo cy’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia cyagabwemo igitero n’intagondwa zibarirwa mu magana ziyitirira idini rya Islam zo mu mutwe wa al-Shabab, mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi 2023. Mu itangazo yashyize kuri Twitter, yanenze abasirikare ba Uganda bakorera mu kigo cy’i BuloMareer, mu […]

APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino usoza shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Gorilla kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2022/23, nyuma y’uko Kiyovu […]

General Kabarebe yahishuye ukuri yabwiwe n’umusirikare w’Umubiligi ubwo yayoboraga ingabo za RDC

Umunyabigwi mu mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, General James Kabarebe yahishuye ukuri yabwiwe n’umuzungu mu gihe yari akiri Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo. Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo abasirikare ba RPA-Inkotanyi bari bamaze kubohora u Rwanda, bacyuye impunzi miliyoni eshatu zari zarahungiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifatanye n’abandi kubaka igihugu. […]

Kinshasa: Général yatawe muri yombi akekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi

Général Major mu ngabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Aimé Mbiato Konzoli, yatawe muri yombi n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza (ANR) bamukekaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Gen. Mbiato usanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 […]

Colombia: Visi Perezida yategetse ko Igiswahili cyigishwa mu mashuri yaho

Visi Perezida wa Colombia, Francia Marquez, yatangaje ko ururimi rw’Igiswahili rugomba kwigishwa m mashuri mu rwego rwo guhamya isano iri hagati y’abo mu gihugu cye n’Abanyafurika. Nk’uko RFI ibivuga, Marquez yabitangarije imbere y’abanyamakuru tariki ya 26 Gashyantare 2023, ubwo yasobanuraga ibyaranze uruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo, Kenya na Ethiopia. Uyu muyobozi wa kabiri ufite ijambo […]

Igihe bisi nshya zitwara abagenzi zizabonekera cyegejwe inyuma ho amezi ane

Minisiteri y’ibikorweremezo (MININFRA) ifite gutwara abagenzi mu nshingano, yahinduye igihe bisi nshya zitezweho gukemura ikibazo cy’umubyigano muri za gare zo mu mujyi wa Kigali zizabonekera, icyegeza inyuma ho amezi ane. Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye […]

Kibumba: Ingabo za Kenya zabyaje umubyeyi wari ku gise

Ingabo za Kenya ubwo zafashaga uyu mubyeyi wari ku gise

Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zafashije umubyeyi wo muri Kibumba kubyara. Ibiro by’izi ngabo bisobanura ko nyuma yo gufasha uyu mubyeyi tariki ya 26 Gicurasi 2023, yajyanwe ku kigo nderabuzimacya Kanyarucinya kugira ngo ahabwe ubundi bufasha. Nyuma yo kwitabwaho, ingabo za Kenya zamuherekeje […]

General Kabarebe yagaragaje urwango rukomeye abakoloni b’Ababiligi bagiriye u Rwanda

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagaragaje urwango rukomeye abakoloni b’Ababiligi bagiriye u Rwanda. Gen. Kabarebe ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga muri kaminuza ya UTB mu karere ka Rubavu, yasobanuye ko Ababiligi batigeze bubaka ibikorwaremezo mu Rwanda, mu gihe abakolonizaga ibihugu by’abaturanyi bo bubakagayo amashuri menshi. Yagize ati: “Batangiye amacakubiri u […]