Biden yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Museveni asinye ku itegeko rihana abatinganyi

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Perezida wayo, Yoweri Museveni, ashyize umukono ku itegeko rishya rihana barimo abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Mu itangazo Biden yashyize hanze kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, yavuze ko kwemeza iri tegeko bibangamira uburenganzira rusange bw’ikiremwamuntu, kandi ngo biratuma ababa muri […]

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiye i Bujumbura

General Kazura (uwa gatanu uturutse impande zombi) ubwo yifotozanyaga n'abo bahuriye i Bujumbura

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yagiye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023. Gen. Kazura yitabiriye inama y’umutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yahuriyemo n’abandi bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, cyangwa se ababahagarariye. Nk’uko bigaragara mu ifoto, abandi bagaba bakuru bitabiriye […]

Amasaha 2 y’imirwano hagati ya M23, Nyatura na APCLS

Imirwano ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yasakiranyirije abarwanyi ba M23 n’inyeshyamba z’imitwe ya Nyatura na APCLS. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kabukomo ko muri Teritwari ya Masisi gaherereye mu bilometero bibarirwa mu icumi uvuye mu mujyi wa Kitchanga. Nyatura na APCLS bamaze igihe bafatanya n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa FDLR, mu […]

Ibyabaye kuri FDLR ubwo yafataga agace k’u Rwanda

Amateka agaragaza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ucyitwa ALiR (Armée pour la Libération du Rwanda) wigeze gufata by’akanya gato agace k’u Rwanda kari mu kiyaga cya Kivu kazwi nka Iwawa. Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko byabaye mu mwaka w’1996 ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wari muri […]

Uganda: Umwana yishe nyina amuziza ko yamwimye icyayi

Amakuru dutesha Radio Emuria FM, avuga ko uwo nyakwigendera witwa Robin Barasa w’imyaka 53, yishwe n’umuhungu we nyuma y’amakimbirane bagiranye. Uwo musore ngo yasabye nyina icyayi hanyuma nyina amubwira ko ari bukimuhe avuye guhinga mu murima w’ibigori. Uyu musore ngo ntabwo yahise abyumva ahubwo yahise afata umuhoro, atema nyina amuca umutwe. Nyuma y’aho amakuru amenyekanye, […]

Hari kwibazwa niba Al-Nassr idakwiye kwicuza kuba yarasinyishije C.Ronaldo

Umukinnyi Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho nyuma y’uko ikipe akinira ya Al-Nassr iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Soudi Arabia nyuma yo kunganya n’ikipe ya Ettifaq 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama ubwo Ronaldo yasinyishwaga, yasanze iyi kipe iri kumwanya wa mbere ariko igikomeje kuvugwa n’uko ngo shampiyona isa […]

Ku myaka 71 yarangije kaminuza nyuma yo kumara mu mashuri imyaka 54

Muri Kaminuza ya British Columbia (UBC), haravugwa umugabo witwa Arthur Ross urangije muri iryo shuri nyuma yo kumara imyaka 54 mu masomo.Uyu mugabo bivugwa ko ariwe umaze igihe kinini yiga. Ross, w’imyaka 71, y’amavuko avuga ko yagiye kwiga ibijyanye n’ubugeni muri iyi Kaminuza, nyuma yo kugira amatsiko menshi ku byerekeye uyu mwuga.Ni nyuma y’uko yari […]

Abakozi ba pariki y’ibirunga ya Uganda n’iy’u Rwanda barifuza gukorana

Abakozi bo muri pariki z’ibirunga mu Rwanda ndetse na Uganda barasaba ko hasubukurwa gahunda zo kugenzurira hamwe ibinyabuzima mu rwego rwo kwirinda ko hari inyamaswa zo gihugu kimwe zazimirira mu kindi. Pariki ya Uganda ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda, iyo uyinjiyemo ngo bigusaba isaha irenga ushakisha inyamaswa z’inkima zirenga 1500 zikunze gusurwa n’abakerarugendo. […]

Gakenke: Umuhesha w’Inkiko mu rungabangabo kubera abagenagaciro

Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Muhama Franà§ois yaheze mu rungabangabo kubera abagenagaciro babiri badahuza ku gaciro bagenera ubutaka bumwe nk’uko byagenwe mu mwazuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze wo kuwa 15/02/2023 mu rubanza N° RCA 00137/2021/TGI/MUS. Ni urubanza rwabaye hagati y’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ari bo: Mugabire Emmanuel Rubel n’umugore we Mukarugina Vestine ariko bikaba ngombwa […]

Niyigena Clément yagize icyo avuga kuri Tyiphoà¯de yamuzahaje

Myugariro Niyigena Clément w’Ikipe ya APR FC, yagize icyo avuga ku burwayi butandukanye yagize bwatumye adasozanya umwaka w’imikino na bagenzi be, ashimangira ko Typhoà¯de yarwaye ari yo yamuzahaje cyane. Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC yegukanye Igikombe cya shampiyona cya 21 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa nyuma […]